Burera: Ukwezi kwa Gashyantare kuzasiga ingo zirenga 2300 zihawe amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 09:51
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, ishami rya Burera, cyatangaje ko imishinga y’amashanyarazi iriho ikorerwa muri aka karere izasiga abaturage benshi bayabonye bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare.

Binyujijwe mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro, EARP, wagiranye amasezerano n’Akarere ka Burera, biteganyijwe ko abaturage basaga 2100 bazahabwa amashanyarazi mu minsi ya vuba.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Burera, Celestin Muhayimana, yatangaje ko ubu site eshatu muri 11 zigomba kurangirana n’uku kwezi zimaze kurangira ndetse ko n’izindi zizarangira mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Ubu tumaze guha amashanyarazi kaminuza ya Butaro ndetse n’agakiriro ka Burera gaherereye mu Murenge wa Rugarama. Uyu munsi twahaye umuriro isantere ya Tangata”.

Yavuze ko ubu uduce dusigaye tuzabona amashanyarazi vuba ari Nyagahinga, Mubaya, Kabanga, Nyanama, Gitanga, Rugezi ndetse n’Umurenge wa Ruhunde.

Kuri uyu wa Kane ingo zirenga 200 zo mu Mudugudu wa Tangata mu Murenge wa Rwerere zahawe amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya, wari witabiriye iki gikorwa yabasabye gutangira imishinga yabateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Iyi ni gahunda ya Perezida wa Repubulika, arashaka ko buri muturage w’u Rwanda abona amashanyarazi. Abatarayabona namwe mushonje muhishiwe”.

Umuturage umwe mu bahawe amashanyarazi, Kaneza Jeannette yagize ati “Twari dufite ibibazo bidukomereye kubera kutagira umuriro. Kubona umuriro wa telephone twagombwaga gukora ibirometero 7, abajura bakaza kutwiba bitwaje umwijima ndetse n’ abana bacu bigiraga ku matodowa. Ndashimira Perezida wa Republika, rwose n’ibindi azabitugezaho”.

REG itangaza ko nta kabuza intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mbere y’umwaka wa 2024 izagerwaho. Kuri ubu, Abanyarwanda bafite umuriro bagera kuri 42%.

Byari ibyishimo bikomeye babonye umuriro ugeze mu ngo zabo
Abaturage babyina bishimira umuriro w'amashanyarazi bari bamaze kugezwaho
Abaturage bahawe ibikoresho bazifashisha bageza umuriro mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza