Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 08:18
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku nshuro ya mbere kuva yagirwa Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda; arageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ubwo araba abamurikira Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024).

Kuwa 30 Kanama 2017 nibwo Dr Ngirente Edouard, yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya ahita anarahirira izo nshingano mu muhango wayobowe na Perezida Kagame mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri, nibwo bwa mbere ari bugeze ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi abamurikira ibyo Guverinoma igiye gushyiramo ingufu muri manda y’imyaka irindwi.

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko ‘Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma’.

Ubwo yari amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, kuwa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, Amb. Gatete Claver yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yamaze kunozwa, ikaba igomba gutangarizwa Abanyarwanda mbere y’uko uku kwezi kurangira.

Yagize ati “Tumaze igihe dutegura ibikorwa by’imyaka irindwiri iri imbere bizasomwa na Minisitiri w’Intebe mbere y’uko uku kwezi kurangira, bikazaba bigaragaza inzego tugomba kwibandaho kimwe n’ibipimo tuzagenderaho Perezida yemereye abaturage.”

Yakomeje agira ati “Tuzagendera kuri iyo gahunda mu nzego zagenwe, kandi tukizera ko kuri iyi nshuro inzego zatoranyijwe, iyo gahunda izagaragaza neza intego zihawe n’uruhare zizagira ku bukungu bw’igihugu. Ni ibintu bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”

Minisitiri Gatete yavuze ko muri iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hinjijwemo ibikorwa byari biteganyijwe mu cyerekezo 2020, hakaba hari no gutegurwa gahunda y’ibikorwa by’icyerekezo 2050 ku buryo uyu mwaka uzarangira bamaze kubona imbanzirizamushinga.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dufite icyerekezo 2020 kizarangira mu myaka mike iri imbere, tukaba tunafite EDPRS 2 izarangira muri Kamena umwaka utaha. Ubu icyo twakoze ni uko twabihurije hamwe muri gahunda imwe y’imyaka irindwi izashyira mu bikorwa igice gisigaye cy’icyerekezo 2020 ariko n’icyerekezo 2050. Buri ngingo yose ifite ibipimo yagenewe, ibiteganyijwe, n’uburyo buhamye bw’uko tuzazamura ubukungu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ubwo yari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku munsi w’irahira rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza