Byiringiro umaranye imbasa imyaka 35, yemerewe inyunganirangingo abura ubushobozi bwo kujya kuzifata

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Byiringiro Emmanuel, uvuka mu Mudugudu wa Rwamikeri, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira, afite ubumuga bw’imbasa amaranye imyaka isaga 35 kuko bwamufashe afite imyaka itandatu y’amavuko.

Byiringiro kuri ubu afite imyaka 42, ni umugabo ufite abana babiri yasigaranye nyuma y’uko umugore bababyaranye amutaye. Kuri ubu abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe dore ko uretse kuba afite ubumuga anavuga ko atishoboye.

Yabwiye IGIHE ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaga mu kigo cya HVP Gatagara kiri i Nyanza ari naho bamuhereye inyunganirangingo yambara mu kuguru.

Avuga ko iyo nyunganirangingo yaje gusaza mu 2014, yandikira Akarere ka Nyabihu, asaba ubufasha ntiyahabwa igisubizo.

Mu 2016 nibwo yiyambaje Abasenateri abandikira abasaba ubufasha, nyuma ubwo bajyaga gukorera umuganda mu Murenge wa Rambura, basaba ubuyobozi bw’Akarere kumufasha.

Icyo gihe ariko ngo yaje kujya ku karere uwari Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu witwa Mugwiza Antoine, amubwira ko ubufasha butaraboneka.

Mu mwaka ushize wa 2018, Byiringiro yandikiye Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, NCPD, ayimenyesha ikibazo afite iza kumwandikira urwandiko rumwemerera kujya i Gatarara gukorerwa inyunganirangingo ariko kugeza ubu yabuze ubushobozi bumugezayo.

Yavuze ko ikibazo afite kimugoye ari ukugira ngo abone ubushobozi bumujyana i Gatagara gukorerwa inyunganirangingo.

Ati “Ikibazo mfite ubu ni ukugira ngo mbone ubushobozi bunjyana i Gatagara gukorerwa inyunganirangingo.”

Yavuze ko yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira ikibazo cye, maze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage amubwira ko nta ngengo y’imari bafite amusaba kujya ku karere naho agezeyo ntiyagira icyo afashwa.

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage, Mutwarangabo Simon, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira kugishakira umuti.

Byiringiro afite ubumuga yatewe n'imbasa
Byiringiro amaze imyaka isaga 35 afite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza