Centrafrique: Abaturage bashimiye Ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bikorwa byiza babagezaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, bakoze Umuganda nk’uko basanzwe bawukora, abaturage bishimira ibikorwa bagejejweho.

Uyu muganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu wari uwo guharura umuhanda uhuza Arondisoma (Arrondissement) ya 5 n’iya 3 mu mudugudu w’ahitwa Bazanga mu mujyi wa Bangui, witabiriwe n’abaturage b’impande zombi, Abayisiramu n’Abakirisitu ndetse n’abayobozi babo.

Abawitabiriye barimo umuyobozi wa Arondisoma ya 5, Alain Yemo n’umujyanama wa MINUSCA mu byerekeranye n’uburinganire Lt. Col. Ngom Aissatou, uhagarariye Abanyarwanda muri iki gihugu Bizimana Claude n’abandi bayobozi batandukanye.

Aba bayobozi n’abaturage muri rusange, bashimiye Ingabo na Polisi by’u Rwanda kubwo kubasukurira umuhanda wari ukikijwe n’ibigunda n’ibiziba by’amazi.

Umuyobozi wa Arondisoma ya 5 Alain Yemo yabanje gushimira abitabiriye uyu muganda, ariko cyane cyane ashimira Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu gikorwa cyiza bakoze, anavuga ko kibafasha kugira isuku no kwirinda indwara zitandukanye nka maraliya, Cholera n’izindi.

Ati “Ndishimye cyane kandi ndabashimira iki gikorwa cyiza cyakorewe aha. Ntabwo cyakozwe n’amafaranga ahubwo ni ubushake n’ubw’itange bw’abagikoze kugira ngo habeho isuku."

"Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’inshuti zacu z’Abanyarwanda kigamije kuzamura imibereho n’ubuzima bwiza bw’abaturage bacu kubera ko ni urufunguzo rwo kurwanya indwara z’ibyorezo nka maraliya, cholera, Ebola n’izindi.”

Uhagarariye Abanyarwanda muri iki gihugu, Bizimana Claude, yasobanuriye abitabiriye uyu muganda ko impamvu yawo ari uguhuza abaturage b’impande zombi bagakorera hamwe isuku kuko ariyo soko y’ubuzima no kwishakamo ibisubizo.

Yasabye abaturage ba Centrafrique kugira umuco wo gukorera hamwe bagahuza muri byose bisukurira aho batuye no kwishakamo ibisubizo, anavuga ko atari aha honyine ahubwo ko iki gikorwa bazagikomeza hose mu murwa mukuru Bangui.

Umuganda watangijwe muri Centrafrique ubwo ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda zageraga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu kimaze igihe kirekire mu makimbirane, yaturutse ku kutumvikana kw’abakrisitu n’abayisilamu, ukaba uri mu bifasha kugira uruhare mu gushyigikira ubumwe bw’impande zombi.

Ingabo z'u Rwanda na Polisi bakoranye umuganda n'abaturage i Bangui
Ubuyobozi bwashimiye Ingabo na Polisi y'u Rwanda ku ruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abatuye Bangui

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza