Centre Culturel y’Abafaransa mu Rwanda igiye kubyutswa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kamena 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko harimo kuba ibiganiro biganisha ku gusubukura ibikorwa by’ikigo ndangamuco cy’u Bufaransa n’u Rwanda (Centre D’Echanges Culturels Franco-Rwandais) cyafunzwe ndetse n’inzu cyakoreragamo igasenywa.

Iyi nyubako yari iherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Paris na Kigali, umuyobozi w’uyu mujyi Rwakazina Marie Chantal yavuze ko harimo kurebwa ahantu hashya iki kigo cyatangira gukorera.

Ati “Kuvugurura Centre Culturel Franco-Rwandais biri muri gahunda turiho dukorana n’abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa bari inaha i Kigali. Turacyaganira, wenda ntabwo bizaba gusana ariko turimo turashakisha ahandi bashobora gukorera ibikorwa byakorerwaga muri Centre Culturel Franco-Rwandais, bikaba byatangira mu gihe cya vuba.”

“Ndetse hari inyubako zitandukanye barambagije ubu turi kuganira na bo kugira ngo turebe ko aho zikorera hashobora gukorerwa ibikorwa nk’ibyakorerwaga muri Centre Culturel Franco-Rwandais bwa mbere.”

Iyi nyubako mbere yo gusenywa yari irimo isomero ryagutse ndetse yakiraga ibindi bikorwa birimo kwigisha Igifaransa, amahugurwa ku byerekeye umuco, ibitaramo byoroheje n’ibindi.

Ifungwa n’isenywa ry’iyi nyubako ni igikorwa bamwe bahuje n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nk’uko byagenze kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko impamvu zashingiweho ntaho zihuriye na politiki.

Iyi nyubako yasenywe mu 2014
Meya Rwakazina Marie Chantal avuga ko harimo gushakwa ahandi Centre Culturel Franco-Rwandais izakorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza