Cestrar yongeye gusaba ishyirwaho ry’umushahara fatizo uzaca akajagari mu itangwa ry’imishahara

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwasabye kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo kugira ngo hagabanywe ubusumbane bukabije n’akajagari biri mu itangwa ry’imishahara ndetse no kubijyanisha n’ibiciro ku isoko.

Hashize imyaka isaga 40 itegeko rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda ritaravugururwa, mu gihe ibiciro ku masoko bidasiba kwiyongera.

Umwaka ushize Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye itegeko ry’umurimo ririmo ingingo yemerera Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho umushahara fatizo ariko ntibirakorwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi Isi yose yizihije umunsi w’abakozi, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye”.

Mu itangazo CESTRAR yashyize ahagaragara, yashimangiye ko iterambere ry’umurimo rikwiriye kujyana n’imibereho myiza y’umukozi.

Urwo rugaga rwavuze ko mu Rwanda cyane cyane mu bigo by’abikorera imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari umukozi akabirenganiramo kubera ko nta murongo ngenderwaho w’itangwa ry’imishahara uhari.

Itangazo rigira riti “Twongeye kwibutsa ko hakiri ikibazo cy’imishahara cyane mu bigo by’abikorera n’ibindi bitari ibya Leta, aho imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.”

“Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho mu gutanga imishahara iramutse igiyeho byatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bugendanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije, tukirinda no guha amahirwe atangana abashoramari.”

CESTRAR ivuga ko bigaragara ko gushyiraho umushahara fatizo bisa nk’ibyananiranye, nyamara bikomeza kugira ingaruka mbi ku bakozi.

Iti “Kutagira umushahara fatizo bikomeza gutuma abakozi barushaho guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biri ku isoko cyane cyane abato, ibyo bikaba bihabanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi kuko kugira umurimo unoze bigomba kujyana no gutanga umusaruro kandi umukozi na we agahembwa ku buryo bukwiye.”

Urwo rugaga rwavuze ko “Icyo gipimo cy’umushahara urengera ubuzima bw’umukozi binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bimugenerwa, mu bucuruzi, mu bwiteganyirize no mu bwishingizi.”

CESTRAR isanga umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n’umutungo uba warashowe mu gikorwa cy’iterambere ry’ikigo runaka.

Muri Werurwe uyu mwaka, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Nsanzabaganwa Monique yabwiye Komisiyo ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu ko kuba hadashyirwaho umushahara fatizo bihombya ibigo by’ubwushingizi.

Yavuze ko mu gihe cy’impanuka zitandukanye, nta buryo buhari inkiko zishobora gushingirwaho mu kugena indishyi.

Hasabwe kandi no gukosora ibibazo bishobora kuba bikigaragara mu mitangire y’akazi nk’akarengane, ikimenyane, ruswa n’ibindi.

Nubwo 85 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1980 rigena umushahara fatizo, aho rigena amafaranga 100 ku munsi.

Ibyo bigira ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza