CMA Rwanda yakanguriye abakozi ba MINIJUST kugana Isoko ry’Imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) basobanuriwe uburyo bwo kwizigamira no gushora imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, ubu bukangurambaga ku kwizigamira kandi biteganyiriza ejo hazaza heza bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA).

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu, yatangarije abari bitabiriye iki kiganiro ko CMA ifite gahunda yo kurushaho gusobanurira no kwereka amahirwe Abanyarwanda uko barushaho kuzigama no gushora imari mu gihe kirambye.

Yagize ati “Isoko ry’Imari n’Imigabane riha amahirwe menshi Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye mu kurushaho kwizigamira bw’igihe kirekire, haba mu bigo by’imari ku giti cyabyo cyangwa binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta y’u Rwanda n’ahandi.”

Yongeyeho ati “CMA Rwanda itewe ishema no gukomeza gusobanurira no kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo gushora imari no kwizigamira nk’inkingi ya mwamba y’ejo heza kuri buri munyarwanda wese. Turabasaba gutangira kwizigamira hakiri kare birimo no guteganyiriza igihe kizaza kandi mubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko ry’imari n’imigabane hano mu Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, nawe wari witabiriye ibiganiro yahamagariye abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera ko mu byo bakora byose bagomba kuzirikana umuco wo kwizigamira no kuzigamira imiryango yabo.

Yagize ati “Ikigo cy’imari n’imigabane ndetse n’ibindi bigo, bifite serivisi zitandukanye zihamagarira Abanyarwanda kwitoza kwizigamira ndetse no gushora imari mu buryo butandukanye kandi butanga umusaruro. Ndahamya ko uburyo bufatika kandi bwiza kuri mwe no kuri buri Munyarwanda wese ari ukwizigamira ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri ibyo bigo by’imari byo mu Rwanda.”

Yakomeje kandi ababwira ko kwizigamira bikorwa mbere y’ibindi byose cyane mbere yo gukora ibikorwa bidakenewe cyane yagize ati ”Bijya bibaho ko buri muntu akoresha amafaranga kandi menshi mu bintu bidakenewe, nko kugura ikintu kidakenewe cyane cyangwa se kugura ibintu bihenze cyane, ariko nyamara nkamwe siko byakabaye bigenda, ahubwo ibyo byakabaye nyuma yo kwizigamira muteganyiriza abana banyu ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”

CMA ni ikigo cy’igihugu cyashyiriweho Abanyarwanda kibaba gifite inshingano zo kugenzura no guteza imbere ibigo by’amasoko y’imari n’imigabane, hamwe no gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigamira hakiri kare.

Basabwe kuzigamirea ejo hazaza hamwe n'imiryango yabo binyuze mu isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda
Abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera bakurikiye ikiganiro ku kwizigama by'igihe kirekire
Kuzigama by'igihe kirekire binyuze mu isoko ry'Imari n'Imigabane bitanga umusanzu mu guteza imbere igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza