CNN yamaganiwe kure nyuma yo kujora amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2018 saa 12:25
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo bamaganiye kure igitangazamakuru cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, CNN, nyuma yo kujora amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ikipe ya Arsenal FC, kikandika ko ari igihugu gikennye kandi gitunzwe n’inkunga z’amahanga, cyashoye za miliyoni mu ikipe ikize ku Isi.

Muri Gicurasi uyu mwaka u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo. Gusa hari abakomeje kubibona nko kwisumbukuruza no gusesagura, rwirengagije ibibazo by’ubukene n’ibindi rwakagombye gukemura mbere.

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi ntibyahwemye guha umwanya abatifuriza u Rwanda ibyiza, banenga bikomeye aya masezerano bavuga ko rwirengagije ubukene n’icyiciro rurimo rukajya gutera inkunga ikipe isanzwe yishoboye.

Nyuma y’umukino wa mbere ikipe ya Arsenal FC, yakinnye yambaye umwenda wanditseho ‘Visit Rwanda’ yatsinzwemo na Manchester City, ku cyumweru, CNN, yongeye kwandika ko u Rwanda rufite abakene benshi ndetse runabeshejweho n’inkunga z’amahanga rwashoye za miliyoni mu ikipe ikize cyane mu Bwongereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabimburiye abandi mu kwamagana ibyatangajwe na CNN.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mbese CNN, ni ibihugu bingahe ushyizemo ibyo muri Afurika n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bishora miliyoni z’amadolari mu kwamamaza ubukerarugendo bwabyo ku rubuga rwanyu, ruri mu bikize cyane ku isi? Mwigeze muburana? Rero mutuze!”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yabwiye CNN ko amakuru yatangaje ari ibinyoma kandi iterambere ry’u Rwanda uyu munsi ryivugira, ryagezweho kubera amahitamo rukora buri mwaka.

Yakomeje agira ati “Inkunga z’amahanga ubu zirabarirwa kuri 16% by’ingengo y’imari y’igihugu, ibyo dukura mu bukerarugendo bidufasha no mu ngengo y’imari yo kumenyekanisha ibikorwa harimo na Visit Rwanda.”

Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yagize ati “CNN murareba gusa agaciro k’amafaranga mutarebye aho aturuka. U Rwanda rurimo gushora amafaranga runaka kugira ngo ruzabone menshi bityo arufashe guhaza ibyifuzo by’abaturage.”

Abandi bakomeje kunenga CNN bibaza niba iyo u Rwanda rugirana na yo amasezerano yari bwandike inkuru nk’iriya. Basobanura ko atari ugutera inkunga Arsenal ahubwo ari ubufatanye.

Arsenal FC n’u Rwanda batangaje ko ubu bufatanye ari ubw’imyaka itatu ariko nta ruhande rwigeze rutangaza ingano y’agaciro k’aya masezerano. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi, avuga ko itangazamakuru rikwirakwiza ibihuha ko ari miliyoni 30 z’ama-pound, ariko atari byo ziri munsi yazo.

Visit Rwanda agaragara ku kuboko kw’ibumoso ku myambaro yose y’ikipe nkuru ya Arsenal, iy’abatarengeje imyaka 23 no ku myambaro y’ikipe y’abagore kugeza mu 2020/21. Nibura Miliyoni 35 z’abantu bakazajya babasha kubona aya magambo ku munsi umwe w’imikino.

Aya masezerano kandi ateganya ko abakinnyi bo mu makipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore bazasura u Rwanda ndetse abatoza bayo bagakoresha amahugurwa agamije gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore mu Rwanda.

Amagambo ‘Visit Rwanda’ azajya atakwa ku byapa by’imbere muri Emirates Stadium ku munsi w’imikino, ku byapa bigaragara inyuma y’aho batangira ibiganiro n’abanyamakuru no mu bindi bikorwa by’imenyekanisha rikorwa na Arsenal.

Aya masezerano kandi ateganya ko itsinda ry’u Rwanda rizajya rigira umwanya wo kuganira n’abafana ba Arsenal hirya no hino ku Isi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Arsenal.

Amagambo Visit Rwanda agaragara ku byapa byamamagaza byo muri Emirates Stadium ya Arsenal
Emmanuel Hategeka umwe mu banenze CNN kubera kujora amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza