Col. Besigye yashyize kamere ya Museveni mu byazambije umubano w’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Colonel (Rtd) Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yagaragaje ko kamere ya Museveni iri mu byatumye yijundika u Rwanda, kuko bitewe n’uburyo yabanye na bamwe mu bayobozi barwo, yumvaga ko bazaguma munsi y’amategeko ye ariko bakamukurira inzira ku murima.

Mbere y’uko Museveni ajya ku butegetsi, ku wa 6 Gashyantare 1981 nibwo abasirikare barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y’iherezo ry’ubutegetsi bwa Milton Obote, amusimbura mu 1986.

Abo basirikare barimo Paul Kagame na Fred Rwigema, nyuma yo kugeza Museveni ku butegetsi batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Besigye nubwo muri iki gihe ari umwe mu bantu bakomeye barwanya Museveni, amuzi neza kuko yamubereye umuganga wihariye igihe kinini.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Kampala Dailies, Besigye yavuze ko kugira ngo wumve neza umubano w’u Rwanda na Uganda ugomba gusobanukirwa ibintu bibiri.

Ati “Icya mbere, Museveni yatekereje ko kuba Perezida Kagame yarabaye umusirikare mu ngabo ze, amuyobora, yibwiye ko n’iyo yagera mu Rwanda azakomeza gukorera munsi y’itegeko rye.”

“Ubundi niyo myumvire ya Museveni yo kwibona nk’aho ari we uruta abandi, ndetse na Uganda ayifata nk’umuryango we ari yo mpamvu usanga abaturage abita abuzukuru, abana be [aseka cyane]…”

Uwo bagiranaga ikiganiro we yahise amubaza uko we Museveni amufata, amusubiza ko ibyo bitamureba.

Yakomeje ati “Na Kagame yamureberaga muri iyo ndorerwamo. Ngo ni umuhungu wanjye uri hano [mu Rwanda] azakora icyo mubwiye. Perezida Kagame aravuga ati Oya, dufite igihugu cyacu. Dufite igihugu cyacu kandi tuzakiyobora uko bikwiye.”

Besigye yavuze ko Museveni yanashatse kugaragaza iyo myumvire mu ntambara ya Congo yakuyeho Mobutu, u Rwanda ruyirwana rwonyine kandi rurayitsinda.

Ati “Byatumye Museveni agira ishyari.”

Icya kabiri, Besigye yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bibazo byinshi ariko rugakora ibishoboka byose rukabyivanamo, ndetse rutangira kwanikira Uganda yari imaze igihe mu ituze

Ati “Urebye iterambere riri mu Rwanda, kandi ni rwo rwaturutse kure kubera ibibazo bibazo bikomeye bya Jenoside, bararwana bava muri ibyo bibazo batangira gutera imbere. Ubundi abantu batangira gushyira ibihugu byombi ku munzani, bakagereranya amavuriro, bakareba ibikorwa remezo, bakavuga bati ariko se wowe [Uganda] byakugendekeye bite? Icyo nacyo cyongera ishyari.”

Yahise akomoza ku bibazo bihari muri iyi minsi aho u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Yageze ku bivugwa ko hari abashimutirwa muri Uganda, avuga ko byo atabihamya kuko atazi aho babashimutira.

Gusa yakomeje ati “Hari abantu bafashwe bavuga ko ari abaskuti bavuye muri Uganda ngo bagiye i Burundi banyuze muri Tanzania, sinzi ngo hehe, ni ukuvuga ngo mu myumvire yanjye kuri izompamvu ebyiri, ni uko Uganda yashatse ngo idindize umuvuduko w’u Rwanda.”

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’abayobozi mu by’ubucuruzi mu Mujyi wa Charlotte muri Amerika, yavuze ko gutera imbere k’u Rwanda nyuma ya Jenoside bitavuye mu kwireba nk’igihugu gito kidakora ku nyanja, ahubwo bishingiye ku mahitamo rwakoze mu kwihitiramo ibirubereye.

Ati “Twaravuze tuti tugomba gukora amahitamo nubwo yaba agoye ku bijyanye n’ibyo tugomba gukora n’aho tugomba kugana. Nta mabwiriza tugenderaho, tugendera ku mahitamo yacu. Nta gitabo cy’amabwiriza dukurikiza gihari [...]”

Iyo ngingo yayigarutseho ubwo yakiraga abadipolomate mu kwezi gushize, avuga ko u Rwanda rushaka “gukomeza kuba igihugu gishobora kugira amahitamo adukwiriye kandi ashobora guhura n’ibibera ahandi ku Isi.”

Dr. Besigye yagaragaje ko imyitwarire ya Museveni n'ishyari biri mu byazambije umubano w'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza