Col Byabagamba na Rusagara basabye kurekurwa by’agateganyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Col. Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe wa Gisirikare urinda abayobozi bakuru, Brig. Gen. (rtd) Frank Rusagara na Sgt (rtd) Kabayiza François basabye Urukiko rw’Ubujurire kurekurwa by’agateganyo.

Abo bagabo bafashwe mu 2014 bakekwaho ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare; Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we yahanishjwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col. Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen. Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Sgt. Kabayiza yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe 2019, bitabye urukiko kugira ngo basobanure impamvu z’ubujurire bwabo. Saa mbili za mu gitondo abaregwa bose bageze mu cyumba cy’iburanisha.

Col. Tom Byabagamba yaje yambaye impuzankano ya gisirikare; Rtd. Brig, Gen. Frank Rusagara na Kabayiza baje bambaye umwambaro w’icyatsi usanzwe uranga imfungwa za gisirikare.

Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha ahagana saa tatu n’iminota icumi. Mu cyumba hari abandi bantu bagera kuri 30 baje gukurikirana urubanza biganjemo abo mu miryango y’abaregwa.

Rusagara yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célèstin, Byabagamba we yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie mu gihe Kabayiza yunganiwe na Me Munyandatwa Milton.

Umucamanza yatangiye avuga ko mbere yo kuburanisha ubujurire mu mizi, uruhande rw’abajuriye n’urw’ubushinjacyaha zatanze inzitizi.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 31 Werurwe 2016, abaregwa bose bari bahari ndetse bagashyira umukono kuri uwo mwanzuro nkuko biteganywa n’amategeko.

Nubwo uwo munsi babwiye urukiko ko bajuriye, ngo ntabwo byubahirijwe kuko byagombaga guherekezwa n’inyandiko isobanura ubujurire mu gihe kitarenze iminsi 30.

Yavuze ko iminsi 30 yarinze ishira bataratanga inyandiko y’ubujurire, bayitanga igihe giteganywa n’amategeko cyararenze bityo ko ubujurire bwabo bwateshwa agaciro.

Byabagamba yavuze ko kuvuga ngo ‘twagombaga gutanga impamvu z’ubujurire, twarazitanze uwo munsi kuko tutemeranyije n’imyanzuro urukiko rwafashe. Izindi zose zaba zishingiye aho, indi mpamvu yaruta iyo ni iyihe? Ngira ngo ahari umuntu niyo yaba adafite icyo avuga mu rukiko agomba kuvuga kugira ngo ahakane gusa’.

Yavuze ko kuba baratinze gutanga inyandiko byatewe nuko babonye imyanzuro y’urubanza batinze kandi ngo nta ruhare babigizemo.

Rusagara yiregura ku nzitizi z’Ubushinjacyaha yavuze ko yitabye urukiko ashaka ubutabera, ko ‘kwirengagiza ko maze imyaka hafi itanu mfunze ntafite ubutabera, ku myaka yanjye ndabona nta yindi nzitizi ubushinjacyaha bufite atari ukwirengagiza’.

Yavuze ko urubanza rukwiriye kuburanishwa agasobanura uburyo afunzwe bidakurikije amategeko muri gereza.

Me Mundatwa Milton wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yavuze ko inzitizi z’ubushinjacyaha zigamije gutinza urubanza kuko butifuza ko umukiliya we arekurwa.

Yavuze ko umukiliya we afite uburwayi butamworoheye kandi ngo n’ubusanzwe yakatiwe igihano cy’imyaka itanu ku buryo hasigaye amezi make ngo kirangire. Asanga impamvu ubushinjacyaha bwanga ko bajurira ari uko nta nyungu bubifitemo.

Abaregwa basabye kurekurwa by’agateganyo

Me Gakunzi wunganira Col. Byabagamba yavuze ko icyifuzo cya mbere basaba mbere yo gukomeza urubanza ari ugutegeka ko umukiliya we arekurwa by’agateganyo.

Ashingiye ku ngingo ya 105 y’igitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, yavuze ko kurekurwa by’agateganyo bishobora gusabwa aho urubanza rwaba rugeze hose.

Yavuze ko impamvu basaba ko arekurwa ari uko agiye kumara imyaka itanu afungiwe mu kato atemerewe kuvugana n’abandi kandi bitarategetswe n’urukiko.

Yavuze ko nta bundi buryo bwo guhagarika iryo yicarubozo atari ukumurekura by’agateganyo.

Gakunzi yavuze ko ibivugwa ko aramutse arekuwe yajya kotsa igitutu abatangabuhamya bidashoboka kuko ubuhamya bwamaze gutangwa na dosiye igashyikirizwa urukiko ku buryo n’ubundi nta bundi buhamya abatangabuhamya bafite batanga.

Ku kijyanye no kuba yatoroka, yavuze ko bidashoboka kuko urukiko rufite uburenganzira bwo kugira ibyo rutegeka uwarekuwe by’agateganyo ngo adacika ubutabera.

Col. Byabagamba na we yahawe umwanya, avuga ko yifuza kurekurwa by’agateganyo kuko gufungirwa mu kato byamugizeho ingaruka.

Yavuze ko “Niyo nsohotse simfite uwo nshobora guhura na we, keretse umwana unzanira ibyo kurya. Siyansi yerekanye ko gushyirwa mu kato ari bibi cyane ku mubiri w’umuntu kurusha kunywa itabi. Imyaka igiye kuba itatu n’umuryango utemerewe kunsura.”

Yavuze ko afite uburwayi bw’umugongo ku buryo bimusaba gukora imyitozo ngororamubiri ngo adahinamirana kandi aho afungiwe hatamuha ubwisanzure bwo kubikora.

Me Buhuru wunganira Rusagara yavuze ko umukiliya we yifuza gufungurwa by’agateganyo kuko afungiwe ahantu hatemewe no mu buryo butemewe n’amategeko.

Yavuze ko Rusagara afungiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe no kumusura bikaba bigoranye kuko yari amaze imyaka ibiri atabonana na we.

Buhuru yavuze ko ntaho amategeko yemera ko umuntu afungirwa mu Kigo cya Gisirikare kandi urukiko rwarategetse ko afungirwa muri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi.

Yavuze ko ikindi gituma asaba ko Rusagara arekurwa ari uko afite uburwayi bukomeye bwa prostate ndetse muganga yasabye ko yitabwaho mu buryo bwihariye kubera iyo ndwara.

Brig Gen (Rtd) Rusagara ubwo yahabwaga umwanya, yavuze ko uburyo yafashwemo, agafungwa kandi agashinjwa n’igisirikare kandi yari mu kiruhuko cy’izabukuru nabyo bitemewe n’amategeko ku bw’ibyo yakabaye arekurwa.

Yavuze ko nk’umuntu wigeze kuyobora Urukiko rwa Gisirikare inshuro ebyiri, uburyo yaburanyemo amategeko atakurikijwe kuko iyo akurikizwa yari kuburanishwa mu buryo bwihariye.

Rusagara wakunze kwibutswa ko ari kurengera mu kugaragaza impamvu ze, yavuze ko aho afungiye i Kanombe aterwa ubwoba kandi mu cyumba cye harimo ibyuma bifata amashusho (cameras) ku buryo atisanzura.

Kabayiza we yavuze ko muri gereza aho afungiwe yakorewe iyicarubozo ku buryo byamuviriyemo uburwayi bukomeye, ngo ahora kwa muganga.

Yavuze ko yahuye n’uburwayi ku buryo ku kwezi anywa ibinini 750 ku buryo akeka ko nabyo bizamugiraho ingaruka.

Yavuze ko hejuru yo kurwara agira n’ikibazo cy’abamurinda batamuha ubwisanzure bwo kuvugana na muganga uko ashaka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu abajuriye batanze nta shingiro zifite. Kuba bose bifashishije ingingo ivuga ko aho urubanza rwaba rugeze hose bashobora gusaba kurekurwa, bwavuze ko ingingo y’itegeko bayumvise nabi kuko Urukiko rw’Ubujurire rudashobora kujya gusuzuma umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa byafashweho umwanzuro n’urundi rukiko nyuma urubanza rukanasomwa.

Kuba batanze impamvu z’uburwayi, ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe hari impamvu zikomeye zituma bafungwa nta cyabuza umucamanza gutegeka ko bafungwa.

Kuba abaregwa bavugwa ko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ubushinjacyaha bwavuze ko nta bihamya bafite kandi ko amategeko abemerera gutanga ikindi kirego barega ababafunze nabi ariko ko atari impamvu ikwiriye kuzanwa mu Rukiko rw’Ubujurire.

Kuba abajuriye bafungiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, umushinjacyaha yavuze ko atari ko biri ahubwo ngo aho bafungiye ni Ishami rya Gereza ya Gisirikare ya Mulindi.

Inteko iburanisha imaze kumva inzitizi n’ibisobanuro bya buri ruhande, umucamanza yatangaje ko itariki yo gusoma umwanzuro kuri izo nzitizi ari tariki 31 Gicurasi 2019, saa tanu za mu gitondo.

Reba amashusho agaragaza aba bagabo mu rukiko

Col. Tom Byabagamba yaje yambaye impuzankano ya gisirikare. Yari kumwe na Me Gakunzi Vallerie umwunganira mu mategeko
Brig. Gen. (rtd) Frank Rusagara n'umwunganizi we mu mategeko, Me Buhuru Pierre Célèstin
Sgt (rtd) Kabayiza François asoma muri dosiye mbere y'itangira ry'urubanza
Icyumba cy'iburanisha cyarimo abagera kuri 30 biganjemo abo mu miryango y'ababuranyi bakurikiranye urubanza

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza