Col. Byabagamba na Rusagara basubiye mu rukiko, Kabayiza agaragara arembye atabasha kwigenza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kamena 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Col. Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo urinda abayobozi bakuru, Brig. Gen. (rtd) Frank Rusagara na Sgt (rtd) Kabayiza François basubiye imbere y’urukiko mu bujurire, basaba kurekurwa nyuma y’ibihano bakatiwe mu 2016.

Iburanisha ry’ubushize ryanzuye ko umucamanza azajya kugenzura uko Byabagamba, Rusagara na Kabayiza bafunzwemo. Byarakozwe, ariko umucamanza yanzuye ko ibyo babonye bitari butangazwe mu ruhame, ahubwo byashyizwe mu ikoranabuhanga rihuza abarebwa n’urubanza.

Kuri uyu wa Kane hibanzwe ku kumva ibitekerezo by’ababuranyi bashingiye ku byagaragajwe mu igenzura ry’urukiko aho Rusagara na Byabagamba bafungiwe.

Col Byabagamba yavuze ko afunzwe nabi ndetse ko yanahagarikiwe ubwisungane bw’ubuvuzi. Iki kibazo Byabagamba yavuze ko umuyobozi wa Military Police yasobanuye ko iyo ugiye mu rukiko rwa gisirikare mu rwego rw’ibanze hari igice cy’umushahara bakata, wajya mu rw’ibanze bakawuhagarika.

Yavuze ko nubwo ikibazo uyu munsi ari we kireba kuko yakimenye ageze kwa muganga i Kanombe agasanga atacyemerewe kwivuriza ku bwishingizi bwa gisirikare, urukiko rwagisuzuma mu buryo bugari.

Ngo yasabye ko yakwemererwa kujya gushaka ubundi bwishingizi ariko ntiyabyemererwa cyangwa ngo abyangirwe. Ibyo ngo ntibyari bikwiye kuko iyo umuntu akiburana mu nkiko aba agifatwa nk’umwere.

Yanasobanuye ko afunzwe nabi, ashingira ku mategeko yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye yiswe ’Nelson Mandela Rules’, asobanura ko byemezwa ko umuntu afunzwe wenyine iyo amaze amasaha 22 ku munsi nta muntu baganiriye, ndetse ko iyo birenze iminsi 15 yikurikiranya bifatwa nk’akato k’igihe kirekire.

Yavuze ko mu ngingo ya 43 y’iryo tegeko biteganywa ko iyo umufungwa akoze icyaha, mu bihano yahabwa hatagomba kubamo kubuzwa guhura n’umuryango we. Mu gihe yari agisobanura, umucamanza yasabye ko haba akaruhuko k’iminota itatu, Byabagamba we ati ’reka mbahe itanu’.

Ubwo iburanisha ryakomezaga, Col Byabagamba yavuze ko Umushinjacyaha yavuze ko bamuhagarikiye gusurwa kubera imyitwarire ye, nyamara ngo mu bihano yahabwa ntabwo hateganywamo kubuzwa guhura n’umuryango we.

Yavuze ko bitewe n’uburyo afunzwemo, icyabihagarika ari uko urukiko rwategeka ko afungurwa by’agateganyo.

Yashimangiye ko Mandela Rules zibuza gufunga umuntu wenyine igihe afite ikibazo cy’ubuzima gishobora gukomera bitewe n’uburyo afunzwemo. Ati "Ibyo bihuye neza n’ikibazo cyanjye nk’uko nakibagaragarije."

Me Gakunzi Valery wunganira Col. Tom Byabagamba yavuze ko ibyo bagarukaho bishimangira inzitizi zatumye basaba ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi urubanza mu bujurire.

Yavuze ko ibijyanye n’akato bagaragaje ko Col. Byabagamba afungiwemo, ko uburyo abantu bafungwamo bitagenwa n’abayobozi ba za gereza ku basivili cyangwa ‘Military Police’ ku basirikare, ahubwo bigengwa n’amategeko, ku buryo bidakwiye ko ubushinjacyaha buvuga ko uburyo abantu bafungwamo byarekerwa gereza.

Yavuze ko gufungwa atari ukwamburwa umudendezo gusa, ahubwo hiyongeraho gufungirwa ahantu hazwi, mu buryo buteganywa n’amategeko.

Yabwiye abacamanza ko icyo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwita gereza ya Mulindi atari gereza kuko Col. Byabagamba afungiwe i Kanombe mu kigo cya gisirikare, nubwo Umuyobozi wa Military Police yasobanuye ko ari gereza ya Mulindi yaguriwe i Kanombe.

Gusa Me Gakunzi yavuze ko ntaho iyo gereza iri i Kanombe igaragara mu igazeti ya leta kandi yakunze kubigaragariza abacamanza. Ibyo ngo bivuze ko nubwo umucamanza yategeka ko arekurwa by’agateganyo, bitazakuraho amateka ko yamaze imyaka itanu afungiwe ahantu hatemewe.

Yavuze ko nubwo iyo gereza y’i Kanombe yaba yemewe, bitavanaho ko Col. Byabagamba afunzwe wenyine, ndetse ko imiryango yari ihari mbere y’uko ahafungirwa yazibwe ngo hatagira umuntu bahura.

Yavuze ko ibyo Military Police yasobanuye ko guhindura ahantu Rusagara na Byabagamba bafungiwe byatewe n’urwego bariho, nta rwego na rumwe rushobora gutuma umufungwa adahura n’undi, kandi ku Mulindi hari aba-colonel bahafungiwe baburana imanza mu nkiko za gisirikare.

Yavuze ko Col. Byabagamba arwaye umugongo ndetse ko kugira ngo abashe kwivuza ari uko yarekurwa, kuko no kugira ngo abashe guhagarara imbere y’inteko iburanisha ni uko yambaye umukandara, cyane ko yanabagiwe muri Afurika y’Epfo kandi bizwi.

Me Gakunzi yavuze ko kuba Col Byabagamba arwaye ariko akaba yarahagarikiwe ubwishingizi bw’indwara kandi urubanza yakatiwe rutaraba ndakuka na byo bikwiye gukurikiranwa bijyanye n’uburenganzira bwe.

Yavuze ko abana n’umugore wa Byabagamba badaheruka kumusura, kandi ibyo byakurwaho gusa no kumwemerera kurekurwa by’agateganyo.

Yagarutse kuri Mandela Rules, ku ijambo Nelson Mandela yavuze ubwo bayitoraga, ko igihugu kimeze neza kitareberwa gusa ku buryo gifata abaturage bacyo bari hanze, ahubwo binareberwa no ku buryo gifata imfungwa zacyo. Ibyo nabyo akabishingiraho asaba ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo.

Mu gusoza, Byabagamba yongeyeho ko hari n’ikibazo cyo kuba ubushinjacyaha bwaramureze ko hari inyandiko zafashwe zimushyiriwe muri gereza, bukazishyikiriza urukiko kandi we atazi ikirimo, asaba ko yabimenyeshwa.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwatangiye bwibaza niba biramutse binagaragaye ko umuntu afunzwe nabi cyangwa adasurwa, igisubizo cyaba kurekurwa by’agateganyo nk’uko abaregwa babisaba, cyangwa ari ugukosora ibitameze neza.

Yavuze ko bafunzwe mu buryo bwemewe kuko bafunzwe ku itegeko ry’umucamanza kandi bafungiwe ahantu hazwi.

Umushinjacyaha yavuze ko ku bijyanye no gusurwa nta kibazo gihari kuko Me Gakunzi yemererwa kubonana n’uwo yunganira, ndetse ngo n’umugore we aramusura kandi na Byabagamba ubwe arabyemera.

Ibijyanye na Sgt. Kabayiza

Sgt Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara yagaragaye mu rukiko arwaye, asusumira ku buryo no guhaguruka bisaba kumusindagiza.

Umwanya munini wahawe umwunganizi we Me Nkuba Milton. Umucamanza yabanje kuvuga ko iyo babona ko Kabayiza adashoboye kuvuga bari kugaragaza ko akeneye kwivuza, ntagere imbere y’urukiko.

Kabayiza yavuze ko nk’uko urukiko rwabonye aho aryama, umuganga aheruka kumubwira ko umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane ku buryo yamusabye ko ajyanwa kwa muganga ariko ntarabasha kuvurwa.

Yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kuko arwaye bikomeye, cyane ko atigeze abura abamuvura ahubwo yabuze abamwitaho, kandi ubuzima bwe ari bwo butunzi bwonyine afite.

Me Nkuba yavuze ko urukiko rwiboneye uko Kabayiza ameze haba igihe rwajyaga kuri gereza n’igihe yitabaga urukiko uyu munsi, bityo rukwiye guha amabwiriza ‘Military Police’, Kabayiza akavuzwa.

Yavuze ko basaba ko Kabayiza arekurwa by’agateganyo kubera ko afite uburwayi bumukomereye, nyamara we afungiwe mu rusange rw’abandi bantu benshi kandi afite n’ibindi bibazo by’ubuzima. Noneho kuba afungiwe i Kanombe, Me Nkuba yavuze ko ari kasho kuko nta kigaragaza ko ari ikindi gice cya gereza ya gisirikare yo ku Mulindi.

Yavuze ko n’iyo agize umwanya wo kubonana na muganga, umusirikare wa Military Police aba ahari ku buryo atabona uko aganira neza na muganga we. Ikindi ngo ni uko yemerewe ibitaro, ariko ntiyigeze abihabwa kugira ngo afashwe uko bikwiye.

Me Nkuba yanibajije niba Rusagara na Byabagamba barajyanywe i Kabombe kubera urwego rwabo, yibaza Kabayiza we icyabiteye.

Umushinjacyaha yavuze ko Kabayiza yajyanywe gufungirwa i Kanombe kugira ngo yegere abaganga kuko umuganga uhaba ari na we ukuriye abo ku Mulindi, kandi ngo niba bifuza ko asubizwa ku Mulindi ari "nk’isegonda imwe."

Ku bijyanye n’impapuro umushinjacyaha yahaye urukiko, yasobanuye ko ari uko umucamanza yamenyeshejwe ko hari impapuro zafashwe zishyiriwe Byabagamba maze yibaza niba zihari, akaba yashakaga kumwereka ko zihari ariko atazitangaho ikirego.

Gusa Col. Byabagamba yavuze ko na we akwiye kumenyeshwa ibizirimo kuko nta zo azi, nyamara akaba ari mu gihano cyazikomotseho.

Gen. Rusagara yahawe umwanya avuga ko na we afunzwe nabi ndetse ko arwaye kandi akeneye kwivuza, bityo agasaba kurekurwa.

Yanasabye ko hanozwa imitangire y’ubutabera mu nkiko za gisirikare, kuko hari ubwo umucamanza aca urubanza agendeye ku itegeko ry’umukuru kurusha iryanditse, abivuga nk’uwabaye umucamanza wa gisirikare.

Icyemezo cy’urukiko ku nzitizi abaregwa bagaragaje z’uburyo bafunzwemo kizasomwa ku wa 21 Kamena 2019 saa tanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza