Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, Rusagara akatirwa 20

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 31 Werurwe 2016 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Demob Sgt Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt Kabayiza yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye ahanisha gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko.

Col. Byabagamba na Rtd. Brig.Gen Rusagara bahakanye ibyaha bahamijwe bemeza ko ari uburenganzira bwabo kuvuga ibitekerezo byabo.

Ku bw’iyi ngingo urukiko rwagaragaje ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwabo bufite imipaka iteganywa n’amategeko agenga ’discipline’ ya gisirikare kuko imyanya bari bafite mu ngabo z’u Rwanda bari bemerewe gutanga ibitekerezo byabo mu nama nkuru y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Urukiko rwasanze kandi bararenze ku iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere n’inshingano byihariye bya buri cyiciro mu bagize ingabo z’igihugu, riteganya ko mu ngabo z’u Rwanda amabwiriza n’amategeko binyuzwa mu ruhererekane rw’ubuyobozi.

Uru ruhererekane ngo rwagombaga kubera urugero Col. Byabagamba na Rtd Brig.Gen Rusagara bagatanga ibitekerezo byubaka igihugu aho kuba umuyoboro wo kwamamaza ibihuha bihungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda, imyitwarire na morali y’abasirikare bari bashinzwe kuyobora.

Imyanzuro y’urukiko yanashingiye ku kuba Col. Byabagamba na Rtd Brig.Gen Rusagara bararenze ku mategeko agenga abasirikari b’u Rwanda ababuza kujya mu mitwe ya politiki, bagakangurira abantu kujya muri RNC bagaragaza ko ifite imbaraga ziruta iza leta y’u Rwanda.

Mu isomwa ry’urubanza urukiko rwagendeye ku rugero rw’urwaciriwe Gen. Stanley Mc Chrystal wayoboraga ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo iki gihugu cyarwanaga muri Afghanistan.

Gen Chrystal yaje kunenga Perezida Obama n’abajyanama be ku byemezo batanga kuri iyo ntambara, Obama amukura kuri uwo mwanya kubera imyitwarire mibi idakwiye umuyobozi w’ingabo za Amerika wo ku rwego rwe.

Abaregwa bose bari imbere y'urukiko
Abanyamakuru b'ibigo bitandukanye bakurikiranye uru rubanza
Col. Byabagamba na Rtd. Brig.Gen Rusagara bahakanye ibyaha bahamijwe bemeza ko ari uburenganzira bwabo kuvuga ibitekerezo byabo
Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko
Mu bakurikiranye uru rubanza harimo abo mu muryango w'abaregwa
Mu cyumba cy'urukiko, abantu bari bategereje isomwa ry'uru rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza