Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig.Gen. Frank Rusagara bagiye gusubira imbere y’urukiko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Col. Tom Byabagamba, Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara na Kabayiza François, bategerejwe imbere y’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu ngo baburane ku byaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu, bahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare mu 2016.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col. Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen. Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt. Kabayiza we icyo gihe yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko, barajurira.

Inkuru wasoma: Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, Rusagara akatirwa 20

Uhereye iburyo: Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara, Rtd Sgt Kabayiza François na Col. Tom Byabagamba bagiye kwitaba urukiko mu bujurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza