CSP Gashagaza Hubert yasezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango.

CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2018.

Yasezeweho mu rusengero mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Mu buhamya bwatangiwe mu Rusengero rw’Abadiventisiti hagarutswe ku buzima bwamuranze, uko yabanaga n’abandi neza ndetse akitangira akazi.

Umwana we witwa Paola yagize ati "Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane. Ni kenshi watugiriye inama utwereka ko nta kidashoboka ku Isi. Tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Urukundo wadutoje kurwanirira n’ishyaka ni byo bizaturanga."

Yakomeje ati “Agaciro nyako k’ubuzima si igihe bwamaze ahubwo ni uburyo bukoreshweje. Igihe cyawe wagikoresheje neza. Imana izabiguhembere. Ndagukunda cyane mubyeyi mwiza. Uruhukire mu mahoro.”

Umugore wa nyakwigendera, Uwimana Chantal yatangaje ko yasigaranye icyuho kinini mu buzima.

Yagize ati “Kubaho udahari ni icyuho ku buzima twari dusangiye. Sinzakwibagirwa mugabo mwiza. Urukundo n’umurava n’ubwitange byakurangaga nzahora mbyibuka. Ndagukunda. Nizeye kuzongera kukubona mu gitondo cy’umuzuko.”

Umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo wabonetse mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko amakuru y’ibanze agaragaza ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi.

Ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Kugeza ubu, abantu babiri mu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi.

Incamake ku mateka ya CSP Gashagaza Hubert

Rtd Gashagaza Hubert ni mwene Munyentwari Saratiyeri na Mukamusoni Esther. Yavukiye i Rutarabana mu yahoze ari Komini Murama [ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo] ku wa 1 Mata 1965.

Ni imfura mu muryango w’abana umunani barimo abahungu batanu n’abakobwa batatu.

Ababyeyi be bombi n’abavandimwe be batandatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 16 Mata 1995 ni bwo yashakanye na Uwimana Chantal. Babyaranye abana batanu barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe.

Gashagaza yize amashuri abanza mu Nkomero i Nyanza. Ayisumbuye ayiga muri Zaïre ahitwa i Kanyatsi muri Masisi.

Yabaye umwarimu mu mashuri abanza y’Abadiventisiti ahitwa Kinyamakara mu Karere ka Nyamagabe n’i Nyarubuye mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma yabaye umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ba mbere bavuye mu Rwanda (Region 0) bagiye muri Uganda mu 1987, aba umukada wa FPR Inkotanyi kugeza mu 1990.

Yatangiranye n’abandi urugamba rwo kubohoza igihugu rwamaze imyaka ine.

Nyuma ya Jenoside yakoreye inzego zitandukanye z’umutekano nka Jandarumeri na Polisi.

Yakoze mu Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha ndetse yanaribayemo ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Gashagaza wari ufite imyaka 53 yasezerewe muri Polisi y’Igihugu (ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police-CSP) muri Kanama 2016. Ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza