Cybercafé zahombejwe na telefone zigaruriye bimwe mu bikorwa byazo

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Abakora ubucuruzi bushingiye kuri serivisi zirimo izikenera internet(cybercafé) bavuga ko ubu bucuruzi bwahinduye isura bugana mu gihombo nyuma y’umwaduko wa telefone zigezweho zaburijemo byinshi mu byo bacuruzaga.

Cybercafé zafashaga kubona internet ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, boherereza ubutumwa inshuti zabo cyangwa bakina imikino yo kuri internet.

Kuva telefone zigezweho (smartphones) zagera ku isoko ryo mu Rwanda, ubu bucuruzi bwasubiye inyuma cyane ko umubare munini wa serivisi zatangwaga zishobora gukorerwa kuri izi telefone.

Ibi byatumye umubare w’abantu bakirwaga muri Cybercafé ugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mbere nk’uko Bigabo Joseph, umwe mu bakora ubu bucuruzi mu Mujyi wa Kigali yabisobanuye.

Yagize ati” Mu minsi yo hambere twashoboraga kwakira abantu barenga 200 ku munsi ariko uyu munsi abenshi twakira ni nka 50. Mbere nafunguraga saa moya n’igice, nkataha saa tatu narushye cyane, nasangaga abantu bategereje ari benshi, bamwe bagakora abandi batonze umurongo, ariko ubu urabona bigeze saa sita kandi nta n’abantu 20 nari nakira.“

Bigabo akomeza avuga ko abo bakiraga mbere akenshi ari abantu babaga bashaka gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, bakaba baranamaraga umwanya munini kuri mudasobwa byatumaga inyungu iba nyinshi.

Kuri ubu byinshi babikorera kuri telefone bakagana cybercafé ari uko bashaka serivisi telefone itakora, cyangwa batazi uko zikorwa.

Bigabo akomeza agira ati “Kuba ibintu bimeze gutya, ni izi za whatsapp zaje, mbere umuntu yaganiraga n’undi kuri email cyangwa Facebook akabikorera muri cybercafé ariko ubu byose babikorera kuri telefone. Ubu udasobanukiwe uburyo yabikorera kuri telefone cyangwa ukeneye serivisi ikorerwa kuri mudasobwa gusa ni we uza aha.”

“Ikindi kandi usanga abantu benshi ubu batunze mudasobwa zabo bitandukanye na mbere aho ababaga bazifite bari mbarwa, noneho na internet iboneka henshi ku buryo umuntu ajya kuri ‘Wireless’ agakora ibyo ashaka atiriwe aza hano. “

Yakomeje yemeza ko ari iyo ubuzima buhindutse uhindukana nabwo bityo ko nubwo abakiliya bagabanutse, atagomba gucika intege ahubwo agomba gushaka ibisubizo. Ashimira leta kuba ibafasha mu mikorere yabo aho yashyizeho uburyo bwo gusaba serivisi zitandukanye hifashishijwe internet bityo bakaba babasha kubikorera abaturage.

Ibikorwa bikorwa hifashishijwe telefone byiyongera umunsi ku wundi ari nako abazitunga nabo biyongera.

Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, igaragaza ko abantunze telefone ngendanwa mu Rwanda basaga miliyoni umunani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza