DASSO yitezweho umusanzu mu gukurikirana abatera abana inda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yabonanye byihariye n’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO, irusaba gukurikirana abatera abana inda, ntihagire ihohoterwa rihishirwa.

Migeprof yaganiriye by’umwihariko na DASSO ku ruhare rwabo mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku wa11 Mutarama 2018.

Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine yagize ati “ Tumaze iminsi duhura n’inzego zitandukanye hari n’izindi tuzahura nyuma y’aha. Ariko ba DASSO bo nk’abantu bari hariya bafasha kongera umutekano, cyane cyane mu miryango yacu, icyo tubasaba cy’umwihariko ni ukudufasha mu gukurikirana abangiza abana cyane cyane ab’abakobwa.”

Yashimangiye ko muri iki gihe abana baterwa inda bigahishirwa mu miryango.

Yagize ati “Dufite ibibazo birimo biragaragara mu rubyiruko rwacu mu bana b’abakobwa batarageza ku myaka 18, baraterwa inda kandi akenshi baziterwa n’abantu bakuru ugasanga abo bantu muri sosiyete barazwi ariko bahishirwa n’imiryango; banahishirwa yewe n’abo bakoreye ibyo byaha, rimwe na rimwe ukanasanga na bamwe mu bayobozi ntabwo babivuga cyangwa ntibabihaye agaciro kabyo.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko DASSO nk’abashinzwe umutekano babana n’abaturage umunsi ku wundi bafasha mu gukurikirana abangiza abo bana, bagashyikirizwa ubutabera.

Abari bitabiriye aya mahugurwa ya DASSO
Abagize Dasso ubwo bari mu mikorongiro
Umuyobozi w’abagore bose babarizwa muri DASSO, Hélène Mbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza