Depite Karemera yasabye Inteko kwita ku kibazo cy’abana batazi inkomoko batoragowe mu mirambo n’Inkotanyi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 19 Mata 2018 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Depite Karemera Jean Thierry yasabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, kwita ku kibazo cy’abana bavuga ko batazi inkomoko yabo batoraguwe mu mirambo n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, kubera uburemere gifite.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yagezaga raporo ku Nteko rusange ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2017.

Iki kibazo cy’aba bana cyagarutsweho na bamwe mu badepite bagaragaza ko gikomeye ndetse gikwiye kwitabwaho uko bikwiye.

Mu cyumweru gishize, bamwe muri aba bana babwiye IGIHE ko babayeho mu buzima bubi, bwo kutagira aho kurara hahamye, nta cumbi, nta kwivuza n’ibindi.

Bavuga ko amakuru bahawe n’ibigo by’imfubyi bahozemo ari uko bagiye batoragurwa mu mirambo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajyanwa mu bigo bitandukanye, baza gukurwamo n’imiryango yagiye ibafata ikabarera ariko ntiyababeshaho neza. Ntibazi imyaka yabo kuko batoragowe bakiri bato ariko bagereranya igihe Jenoside yabereye, bagakeka ko bafite hagati y’imyaka 24 na 27.

Depite Gahondogo Athanasie yagaragaje ko muri raporo ya CNLG yagaragaje ko abana 24 ari bo bayigejejeho ikibazo ariko ikaba idafite umubare w’igihugu cyose.
Yabajije niba abo bana uko ari 24 baba bemewe nk’abacitse ku icumu kugira ngo banafashwe.

Yagize ati “Bamwe mu bahagarariye aba bana batanze ikiganiro muri iyi minsi y’icyunamo bagaragaza ko ikibazo kinini bafite ari umwirondoro, kuba batazi inkomoko, bivuze ko batari mu bacitse ku icumu bikagira n’ingaruka ku mibereho yabo. Ikibazo nagiraga ngo mbaze komisiyo, CNLG n’ubwo idafite urutonde rwa bose mu gihugu, aba bafitiye amazina bo barabemera nibura ko bacitse ku icumu hanyuma ngo bashobore no gufashwa? Cyangwa ni imibare gusa?”

Depite Nyirarukundo Ignacienne yatanze igitekerezo cyo kuba aba bana bashakirwa inkomoko hakoreshejwe ubuhanga buzwi nka ADN.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Depite Byabarumwanzi François, yavuze ko FARG yatangiye gufasha abo bana.

Yagize ati “Depite Gahondogo yavuze ngo abo 24 barafashwa? Barafashwa, CNLG yo ikora ubuvugizi muri FARG. FARG rero urutonde irarufite yatangiye kubitaho mwabonye ko no muri raporo hari igice cyerekana ibyo abo bana bifuza. Ibyifuzo byabo rero byatangiye kubahirizwa.”

N’ubwo hari bake cyane bamaze kujya ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG, aba bana bavuga ko abenshi bakiri muri ibyo bibazo.

Ku bijyanye no gukora ibizamini bya ADN, Depite Byabarumwanzi yavuze ko bigoye kuko umuntu atamenya n’uwo akeka ko baba bafitanye isano. Ashimangira ko ari ikibazo cy’ingorabahizi, ku buryo bisaba kwitonda kuko hashobora kubamo kwibeshya.

Byabaye nk’aho Inteko rusange nta mwanzuro ifatiye iki kibazo, bituma mu kwemeza raporo Depite Karemera yifata, ahawe ijambo asaba ko Inteko yacyitaho na cyane ko abo bana bandikiye inzego, bakanayigenera kopi.

Depite Karemera yagize ati “Ba nyakubahwa mutekereze bariya bana, uyu munsi hari ibyangombwa badashobora kubona kubera ko batagira inkomoko, uriya mwana ntashobora kubona icyemezo cy’amavuko, yagikura he? Ababyeyi be ni bande? Hari ibintu byinshi adashobora kugeraho. Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho kuko ndibuka ko n’Inteko Ishinga Amategeko yahawe Kopi, bariya bana baranditse, bandikira minisiteri baha kopi Inteko umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu irahari hano iyo nyandiko irahari bagaragaza ikibazo gihari.”

Yunzemo ati “Hari ibintu byinshi bakeneye bagakwiye kuba babona ariko batabona. Inteko rusange ni aho ngaho yari ikwiye gushingira igerageza gukurikirana ikibazo cya bariya bana n’abandi bashobora kuba bafite ikibazo nk’icyabo.”

Mu mpera za Werurwe 2018, ikibazo cy’aba bana cyanagarutsweho n’abasenateri ubwo basuzumaga raporo ya CNLG, bamwe basaba ko cyagakwiye kuba cyarashakiwe umuti.

Inkuru bifitanye isano: Imibereho isharira y’abana batazi inkomoko yabo batoraguwe mu mirambo n’Inkotanyi

Depite Karemera Jean Thierry yasabye Abadepite kwita ku kibazo cy’abana bavuga ko batazi inkomoko yabo batoraguwe mu mirambo n’Ingabo za FPR Inkotanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza