Depite Martin Ngoga mu bakandida batatu bahatanira kuyobora EALA

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

U Rwanda, Tanzania n’u Burundi birahatanira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), izatangirira imirimo yayo i Arusha muri Tanzania ku wa 18 Ukuboza 2017.

Byari byitezwe ko u Rwanda ari rwo rutahiwe kuyobora EALA ariko byarahindutse kuri uyu wa Gatandatu, u Burundi na Tanzania bitanga abakandida.

Abahatanira kuyobora iyi Nteko barimo Depite Martin Ngoga, umwe mu badepite icyenda bahagarariye u Rwanda muri EALA.

Ushinzwe itumanaho muri EALA, Bobi Odiko, yahamirije The New Times ko abadepite batatu aribo batanze kandidatire kuri uyu wa Gatandatu. Uretse Ngoga w’u Rwanda, hari na Léontine Nzeyimana w’u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania.

Manda ya mbere ya EALA (2001-2006), iyi Nteko yayobowe na Abdulrahman Kinana wa Tanzania; ku ya kabiri (2007 - 2012) iyoborwa Abdirahim Abdi wa Kenya; iya gatatu (2012-2017) iyoborwa na Daniel Fred Kidega wa Uganda.

Abakandida b’u Rwanda n’u Burundi hagize utorwa bwaba ari ubwa mbere ibi bihugu biyoboye EALA kuva byakwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu 2007.

Kuri uyu wa Mbere ni nabwo abadepite bahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo muri EALA bagombaga kurahira gutangira imirimo. Ubusanzwe yagombaga gutangira ku wa 5 Kamena 2017 ariko bikomwa mu nkokora no kuba Kenya yari itaratora abazayihagararira kubera ukutumvikana ku bakandida.

Abadepite icyenda bahagarariye u Rwanda muri EALA ni Martin Ngoga, Odda Gasinzigwa, Pierre-Célestin Rwigema, François-Xavier Kalinda, Alex Bahati, Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana, Jean-Claude Barimuyabo na Francoise Uwumukiza.

Depite Martin Ngoga, umwe mu bakandida bahatanira kuyobora EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza