Hari mu ruzinduko rw’iminsi itanu, Mukabalisa Donatille n’itsinda ry’abadepite yari ayoboye bagiriye muri Suède, aho bagiranye ibiganiro by’umwihariko na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Depite Mukabalisa yakiriwe na mugenzi we uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Riksdag, Urban Ahlin, bagirana ibiganiro bishingiye ku ihame ry’uburinganire u Rwanda rwagezeho ndetse na demokarasi bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura imikoranire.
Mu gutangira uru ruzinduko, Depite Mukabalisa n’abadepite ayoboye barimo Juliana Kantengwa, Veneranda Nyirahirwa na Jean Marie Vianney Gatabazi bagiranye ibiganiro byihariye n’Abanyarwanda baba muri Suède, inshuti zabo, abashoramari ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda, Christine Nkurikiyinka.
Ibi biganiro byabereye i Stockholm, mu murwa mukuru w’iki gihugu byibanze ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, no gushimangira ihame rya Ndi Umunyarwanda n’ibikorwa by’indashyikirwa bijyana n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Depite Jean Marie Vianney Gatabazi yatangaje ko mu biganiro bagiranye, byagaragaye ko Abanyarwanda baba mu bihugu bya Scandinavia, biherereye mu Majyaruguru y’u Burayi bakeneye amakuru nyayo ku mibanire y’Abanyarwanda ndetse n’umwanya wo kuganira byimbitse ku mateka y’igihugu.
Yagize ati "Benshi mu batuye muri ibi bihugu bahageze mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, usanga badafite amakuru yaho u Rwanda rugeze. Ikindi ni uko muri biriya bihugu bya Norvège, Finlande, Denmark, n’ahandi nta bayobozi bakuru bakunze kuhagera bityo ugasanga batabona amakuru ahagije ku Rwanda."
Yakomeje agira ati " Kuri iyi ngingo basabye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuzagenera umwanya wihariye abatuye mu bihugu bya Scandinavia wo kubigisha Ndi Umunyarwanda bakisanzura, bakungurana ibitekerezo."
Uru ruzinduko rwakozwe nyuma y’urwo Abadepite bo muri Suède bagize komisiyo ebyiri n’abacuruzi bahagarariye abandi bagiye bagirira mu Rwanda mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka.
Uruzinduko rwasojwe ku wa Kane w’iki Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2016.



























TANGA IGITEKEREZO