Depite Mukabalisa yabwiye urubyiruko ko nta munyapolitiki mwiza unywa ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), Mukabalisa Donatille, yavuze ko nta gihugu gishobora gutera imbere gifite abanyapolitiki banywa ibiyobyabwenge.

Yabitangaje kuri uyu iki Cyumweru ubwo yatangizaga amahugurwa y’Urubyiruko rwa PL ruhagarariye urundi, agamije kurwigisha ibijyanye no kwihangira umurimo.

Mukabalisa yavuze ko nta gihugu ku isi gishobora gutera imbere gifite abayobozi babi. Yavuze ko kimwe mu byatuma igihugu kigira abayobozi babi harimo n’ibiyobyabwenge, asaba urubyiruko kugaragaza imbaraga zarwo mu kubirwanya.

Yagize ati “Nta gihugu gishobora gutera imbere kidafite abayobozi beza, kidafite abanyapolitiki beza. Buriya ibihugu mubonamo ibibazo by’urudaca , umwiryane n’intambara z’urudaca ni uko baba bafite ubuyobozi bubi, ni uko abanyapolitiki baba batita kubo bayoboye.”

Mukabalisa yavuze ko bibabaje kuba hari urubyiruko byagaragaye ko rukoresha ibiyobyabwenge kandi ari rwo igihugu cyari gitezeho ejo hazaza heza harimo no kuba abanyapolitiki.

Ati “Hari urubyiruko rubikoresha rwigana abandi kandi hari abantu bataragira iki kibazo icyabo. Ni ngombwa ko tubihagurukira tukagira icyo dukora, urubyiruko rukagira ubuzima bwiza. Ntabwo waba umunyapolitiki mwiza , ntabwo waba umuyobozi mwiza cyangwa ngo uhange imirimo ukubyarira inyungu udafite ubuzima bwiza.”

Mukabalisa yavuze ko kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza, bikwiye kubera isomo urubyiruko, rugakura ruharanira kwiteza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge.

Yavuze ko nta cyiza umuntu abonera mu kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “Ibiyobyabwenge uretse kuba bizahaza umuntu agata umurongo, biba no ku isonga y’ibyaha byo guhungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi, ubujura, impanuka ku mihanda zigatwara ubuzima bw’abantu, hari n’aho bigera ko umuntu yiburira icyizere akaba yanakwiyahura.”

Yavuze ko amahugurwa bateguriye urubyiruko biteze ko azabafasha gukomeza kwitgura kuzaba abanyapolitiki beza kandi bagafasha na bagenzi babo batarahugurwa.

Umuyobozi w’Urubyiruko mu ishyaka PL, Akimanizanye Virginie yavuze ko bagiye kwigisha bagenzi babo uburyo bwo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’umuntu. Uruhare rwacu ni ukwigisha urubyiruko bakabimenya, bakabirwanya kugira no bitangiza ubuzima bwabo kandi iyo ubuzima butagenze neza na za mbaraga zubaka igihugu ziba nkeya.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu 2017, yakiriye ibirego 3941 by’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, bingana na 18% y’ibyaha byakozwe muri uwo mwaka.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, aheruka gutangaza ko mu Rwanda urubyiruko rusaga ibihumbi 16 n’abakuze basaga 5000 bakoresha ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwitabiriye rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Hon Mukabalisa (hagati) n'abandi bayobozi batandukanye muri PL
Umuyobozi w’Urubyiruko mu ishyaka PL, Akimanizanye Virginie
Perezida w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), Mukabalisa Donatille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza