Depite Mukabalisa yagaragaje uko abatuye Afurika bayihindurira icyerekezo ikigobotora ubukene

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yavuze ko nubwo Afurika yahuye n’ibibazo bikayizahaza, atari umugabane ukennye cyangwa wazahajwe n’ibibazo, agaragaza uburyo abawutuye bawuhindurira icyerekezo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, ubwo yafunguraga ibirori byo kwizihiza umunsi wa Afurika ‘Africa Liberation Day’ ufatwa nk’intangiriro y’ukwibohora kwa Afurika.

Uyu munsi wizihirijwe i Rusororo muri Intare Conference Arena, wateguwe n’Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda) ufatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa PAM- Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukugaragaza ibibazo umugabane wa Afurika ugihura nabyo, hibazwa kandi hanategurwa ejo hazaza hawo.

Impuguke muri Politiki zigaragaza ko Afurika yakunze kugaragara nk’iyasigaye inyuma ndetse abaturage bayo bari mu bukene bukabije, amakimbirane, umutekano muke n’ibindi.

Depite Mukabalisa yavuze ko Afurika yahuye n’ibibazo byinshi kandi bikomeye birimo ubucakara, ivangura n’ibindi ariko ko abayituye bakwiye kuyishyira aheza bifuza.

Ati “Abanyafurika dukwiye kumva ko Afurika atari ahantu hataba icyizere, si umugabane ukennye hari amahirwe menshi. Dufite ibishoboka byadufasha guhindura umugabane wacu kandi ni inshingano dusangiye nk’abanyafurika zo guhurira ku byo dukeneye n’ibyo abaturage bacu bakeneye”.

Mukabalisa yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika ugere ku byo wifuza bisaba ko abawutuye bahuza imbaraga kandi ibihugu byawo bigashyira imbere ubushake bwa politiki bwo kubigeraho.

Yavuze ko ubwo Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byashimangiye ko Afurika yagera kuri byinshi iramutse ikoreye hamwe.

Ibyo bishimangirwa n’amasezerano y’Isoko rusange aheruka gusinyirwa i Kigali, biteganyijwe ko rizatangira mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN), Dr. Fodé Ndiaye yavuze ko ‘Urubyiruko ari ipfundo rikomeye ryafasha kugeza Afurika aheza’.

Ati “Dukeneye kongerera imbaraga urubyiruko rwacu. Urubyiruko ni kimwe mu byageza uyu mugabane ku iterambere, by’umwihariko mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.”

Dr. Ndiaye yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere bisaba kugira abayobozi beza n’imicungire myiza ariko ko ibihugu bimwe usanga bifite abayobozi beza bikagira imicungire mibi, ibitagira imicungire mibi ariko bikabura abayobozi beza n’ibibibura byose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Sezibera Richard yavuze ko mu bibazo byakunze kudindiza Afurika harimo kuba ibihugu biyigize n’abayituye ubwabo wasangaga bafite ibintu bibatandukanya ubwabo.

Dr. Sezibera yagize ati ‘Abanyafurika Dufite amahirwe uyu munsi kuko dufite abayobozi ku mugabane wacu bafite ubushake na Politiki byiza, ikibazo ni uburyo dushyira mu bikorwa ibyo difite kugira ngo tugere ku iterambere twifuza ry’umugabane wacu’.

Imyaka 56 irashize habayeho Umunsi wa Afurika [African Liberation Day] kuko watangiye kwizihizwa ku wa 25 Gicurasi 1963 ubwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washingwagwa.

Abitabiriye ibi birori barimo Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa RGB, Dr Usta Kaitesi (iburyo) ari kuganira n'uwo bari bicaranye
Uhereye ibumoso, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, Dr. Sezibera Richard n'umuyobozi wa One UN, Dr. Ndiaye bari gutanga ikiganiro
Uhereye ibumoso, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Richard Sezibera, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa n'umuyobozi wa Pam-Rwanda, Musoni Protais
Umunsi wa Afurika wizihirijwe muri Intare Conference Arena
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa
Umuyobozi wa Pam Rwanda, Musoni Protais afungura inama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza