Depite Ndangiza yakomoje ku butwari bw’abubatse Ishuri ry’abayisiramu Intwari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Kamena 2019 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Depite Madina Ndangiza yasabye ko bamwe mu bubatse ishuri ry’abayisilamu ryo ku Ntwari riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafatwa nk’intwari bitewe n’uburyo bitanze.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abantu 96, barimo abarimu 12 bigishaga kuri iri shuri ribanza ry’Intwari n’abanyeshuri 84 baryigagamo biciwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiganiro yatanze Depite Ndangiza, yagaragaje uko iri shuri ry’Intwari ryubatswe n’uburyo ababigizemo uruhare bishwe mu 1963 bakajya kujugunywa ahazwi nka Nyamagumba mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Yagize ati “Bamwe mu bashinze iri shuri na bo barishwe bajugunywa ahahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahazwi nka Nyamagumba abandi barahunze. Rero aba babyeyi twakabafashe nk’intwari kuko nubwo bari abayisilamu ntibari bahagarariye idini kubera ko ishuri ryo ryashinzwe mu 1948.”

Yongeyeho ko izi nzirakarengane umunani zishwe muri 11 zagize uruhare mu kubaka iri shuri ry’Intwari zishwe zizira ko zubatse iryo shuri, cyane ko ryari rigamije gufasha abatutsi n’abayisilamu bari barabuze aho kwiga.

Umwe mu bize kuri iri shuri ry’Intwari, Gatarama Ali Nuru, avuga ko nabo bashyigikiye ko abubatse iri shuri bagirwa intwari kuko bazize icyo gitekerezo batangije.

Yagize ati “Twabyakiriye neza kuko kugira ngo twe abana baturuka hariya twige byari bigoye kubera ko andi mashuri yari kure cyane, bitewe rero n’uko ubumenyi dufite hafi ya twese tubukesha bariya babyeyi. Natwe dushyigikiye igitekerezo cy’uko bagirwa intwari kuko bishwe bazizwa ko bubatse iki kigo.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Sheikh Harerimana Musa Fazil, nk’umuyobozi ukuriye abize ku Intwari, we yasabye bagenzi be bize muri iki kigo kuzubakira umwe mu barokotse jenoside inzu nziza mu mwaka utaha wa 2020.

Iki kigo cy’Intwari cyubatswe mu 1948 ndetse kikaba ari cyo kigo cya mbere cyigenga cyubatswe bwa mbere mu Rwanda.

Abayobozi bagiye gucana urumuri rw'icyizere
Bamwe mu bana biga ku Intwari
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ku Intwari
Depite Ndangiza agiye gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Intwari
Depite Ndangiza yasabye ko ubutwari bw'abashinze ishuri ryo ku Intwari buzirikanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza