Diaspora mu rugamba rwo gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Sosiyete DBI (Diaspora Business Incubator) igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rya Diaspora Nyarwanda, ifatanyije n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga(Rwanda Diaspora Global Network (RDGN), basuye uruganda Positivo GBH ndetse na kompanyi Women Imports & Exports ltd (WIEN).

Uruganda Positivo GBH rukora mudasobwa ruherereye mu gace kahariwe inganda ko mu mujyi wa Kigali, Special economic zone.

Urugendoshuri bakoze kuri uyu wa Gatanu tarikiya 22 Nyakanga, rwari rugamije kurushaho kumenya ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made In-Rwanda Products), bityo bikabafasha gufatanya n’abandi Banyarwanda bose, gukomeza kubimenyekanisha hirya no hino aho batuye.

Umuyobozi wa Positivo GBH, yasobanuriye Diaspora imikorere yarwo n’imbogamizi nke bagihura nazo, mu bijyanye no kongera umubare wa mudasobwa ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku isoko mpuzahanga.

Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufata iyambere mu kugeza izo mudasobwa aho batuye, nk’uko Jabo Butera, Umuyobozi wa Sosiyete igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Diaspora nyarwanda yabitangaje.

Abanyarwanda baba mu mahanga batewe ishema no kubona urubyiruko rw’u Rwanda rurushaho gutera intambwe mu ikoranabuhanga.

Abanyamuryango ba RDGN, basuye kandi WIEN akaba ari urugaga rw’Abategarugori rukora ubucuruzi ku ma soko mpuzamahanga. Aba bategarugori bacuruza ibikorerwa mu Rwanda biri mu byiciro bitandukanye harimo ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ubukorikori.

Aba bategarugori barashimye ko DBI na RDGN babatekereje, baboneraho umwanya wo kubaha ibyifuzo mu kubafasha kongera amasoko mpuzamaganga.

Basaba ko RDGN yajya ibafasha no kubirebana na ba Rwiyemezamirimo b’abanyamahanga babavuna cyane iyo bitabiriye amamurikagurisha akorerwa mu mahanga.

Abanyarwanda baba mu mahanga bemereye aba babemereye ubufatanye aho bishobotse hose, kubakorera ubuvugizi bwimbitse ndetse no kubunganira mu kubashakira amasoko mpuzamahanga.

Ku banyarwanda batuye mu mahanga, uyu munsi wari uw’ingirakamaro cyane kuko watumye barushaho gusobanukirwa uko bimwe mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bitunganywa.

Barifuza kuzakomeza gukora ingendo nk’izi, bagasura n’izindi nganda, bikajya biborohera gukomeza kubera abavugizi beza igihugu cyabo, aho baba mu mahanga.
Barushijeho kandi no gusobanukirwa kurushaho, uburyo bakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyabo, ndetse no muri gahunda yo guteza imbere ibukorerwa mu Rwanda "Made In Rwanda Promotion.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza