Dosiye ya Bishop Rugagi, Apôtre Rwandamura na bagenzi babo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 05:24
Yasuwe :
2 0

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwamaze gushyikirizwa dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.

Uko ari batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko dosiye ubushinjacyaha bwayakiriye ku wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, aho kugeza ubu bukiyisesengura.

Ubwo aba ba pasiteri bafatwaga, Polisi y’Igihugu yatangaje ko bashatse kubangamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa bakoresha inama zitemewe mu bice bitandukanye.

Mu nsengero zafunzwe harimo urwa Redeemed Gospel Church Rwanda ruyoborwa na Bishop Rugagi ndetse n’iz’abandi bavugabutumwa batandukanye.

Biteganyijwe ko ubushinjacyaha ari bwo buzafata umwanzuro wo kuregera iyo dosiye urukiko mu gihe busanze bufite ibimenyetso ku byaha abo ba pasiteri bakurikiranweho.

Rugagi na bagenzi be barashinjwa gukora inama zitemewe zigamije kubangamira gahunda y'ifungwa ry'insengero
Bishop Rwandamura ni umwe mu batawe muri yombi
Pasiteri Dura James nawe ari gukurikiranwa n'ubutabera
Fred Nyamurangwa wo mu Itorero rya CELPR ni umwe mu batawe muri yombi
Pasiteri Ntambara wamamaye ku maradiyo atandukanye yigisha ijambo ry'Imana nawe ari mu maboko ya polisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza