Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo dosiye ya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’, wari umaze igihe yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuwa 30 Mata nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwafashe Nsabimana Callixte, uvuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, umwaka ushize.

Ubushinjacyaha bwanditse kuri Twitter ko ‘bwashyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara washakishwaga n’ubushinjacyaha’.

Bukomeza buvuga ko ‘Yarezwe n’ubushinjacyaha mu 2018, akekwaho uruhare mu byaha bijyanye n’iterabwoba ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ‘Abashinjacyaha bazamubaza bamushyikirize urukiko hategurwe urubanza mu gihe giteganywa n’amategeko’.

Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte nyuma yuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, ari bwo yeretswe itangazamakuru.

Umwunganizi wa Nsabimana Callixte mu mategeko, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa biri muri dosiye iri mu bugenzacyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Yavuze ko “Dosiye kuko ikiri mu bugenzacyaha itaragezwa mu bushinjacyaha, ibyaha aregwa biracyari mu ibanga. Muzabimenya mu buryo burambuye urubanza rwe nirutangira kuburanishwa.’’

Nkundabarashi wunganiye Nsabimana mu mabazwa yabaye mu bugenzacyaha, yavuze ko ibyo amategeko ateganya k’ukekwaho ibyaha byubahirijwe.

Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye ya Nsabimana Callixte

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza