Dosiye ya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yashyikirijwe urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko dosiye ya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara kugira ngo hatangire imirimo yo kumumenyesha ibyaha akurikiranyweho mbere y’uko iburanisha ritangira.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku ruhare rwe mu byaha bifitanye isano n’iterabwoba no kugambira kugirira nabi umutekano w’igihugu

Nsabimana yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2019, u Rwanda rwemeza ko rumufite ku wa 30 Mata 2019.

Itangazo Ubushinjacyaha bukuru bwanyujije ku rukuta rwa Twitter, rivuga ko “nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’Ubushinjacyaha mu kirego cya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza dosiye urukiko kugira ngo habeho ibijyanye no kumumenyesha ibyaha.”

Nsabimana yakunze kumvikana mu itangazamakuru yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yeretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuwa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura.

Icyo gihe umwunganizi we, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko ibyo amategeko ateganya k’ukekwaho ibyaha byubahirijwe ku mukiliya we.

Ati “Twaraganiriye (Nsabimana) kandi ibyo twagombaga kuvugana twarabikoze. Afite ubuzima bwiza kandi ibyo yemerewe n’amategeko arabibona. Nta kibazo afite mu buryo dosiye iri gukurikiranwa. Afunze bikurikije amategeko.’’

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari Umuvugizi w’Umutwe wa Politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018 n’icya Kitabi.

Nsabimana Callixte agiye kugaragara mu rukiko ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza