Dr Karusisi asanga abagore bo muri Afurika batarabasha kwigirira icyizere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kamena 2019 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore muri Afurika zirimo no kutigirira icyizere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2019, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo bikomeye n’Ibiciriritse muri Afurika iri kubera i Kigali aho abagera ku 100 bari kwigira hamwe uko ibikorerwa muri Afurika byatezwa imbere.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere yatangiye ku wa 6 Kamena 2019, yiswe ‘Made In Africa Leadership Conference’ yateguwe n’Ihuriro Breakfast Club Africa ry’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika.

Ku munsi wa kabiri hatanzwe ibiganiro birimo icya Dr Karusisi cyagarutse ku mbogamizi n’amahirwe ahari ku bagore bari mu myanya y’ubuyobozi bw’ibigo muri Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Gashyantare 2016 n’Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) bwagaragaje ko umubare w’abagana ibigo by’imari bamaze gufunguza konti abagabo ari 51,5%, abagore bakaba 39, 5% na ho amatsinda akaba 9,1%. Ni mu gihe kandi abagabo bamaze guhabwa inguzanyo bangana na 68,9% na ho abagore ni 26,8% , amatsinda ageze kuri 4,3%.

Dr Karusisi yavuze ko iyo urebye mu bihugu bya Afurika, abagore bakunze kugaragara mu buyobozi bw’ibigo biciriritse ariko byagera mu bikomeye ugasanga hakiri icyuho kuko bisanga mu myanya idafata ibyemezo.

Yakomeje avuga ko n’ubwo urugendo ari rurerure ariko ahanini usanga n’abakobwa cyangwa abagore batigirira icyizere kuko n’iyo bashyizwe mu myanya batinya gufata inshingano.

Yagize ati “Akenshi nitwe banzi bacu ba mbere kuko tutigirira icyizere, hari iki kintu kiri imbere muri twe cy’uko udashaka kugaragara cyane, uvuga ngo barambona gute? Baranyita inshyomotsi [….] bigatuma utazamura ikiganza ngo utange igitekerezo.”

“Ntabwo nzi aho bituruka ariko birahari. Ndibuka n’igihe nakoraga mu biro bya Perezida, yakundaga kumbwira ngo ntange ibitekerezo kandi ngatanga ibitekerezo byiza, ariko urumva njyewe nabaga numva nta kintu navuga, nkumva muri njye ntahaguruka ngo ntange igitekerezo.”

Yagaragaje ko muri Afurika abakobwa bataye amashuri abanza bangana na 23% mu gihe abahungu ari 19%. Abageze mu bugimbi n’ubwangavu bava mu mashuri b’abakobwa ni 36% mu gihe abahungu ari 32%.

Dr Karusisi asanga guha amahirwe abakobwa mu myanya y’ubuyobozi bikwiye guhera ku gushyiraho polikiti ibafasha kugira uruhare ku burezi.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iki kiganiro birimo icy’uwitwa, Lusubilo Chakaniza, uyobora Ethanol Company Ltd yo muri Malawi wavuze ko n’ubwo hari ibigengwa n’imiterere y’umukobwa kandi bitabasha guhindurwa ariko icyangombwa abona abakobwa babura ari ukwigirira icyizere.

Munyaneza Francine yavuze ko mu myaka ishize abakobwa batahawe amahirwe angana n’abahungu yaba no mu mashuri, ariko igihe kigeze ngo abigisha babizirikane.

Yagize ati “Ndakeka ari ngombwa ko ibigo byigisha bishyira imbaraga mu kwigisha abana bacu bose gufata inshingano batavuze ngo ibi bigenewe abakobwa cyangwa ni iby’abahungu.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich, yifashishije urugero rw’ibirori aherutse kwitabira by’abasoje amasomo ya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere aho yabonye abagize amanota meza ari abakobwa.

Yakomeje agira ati “Ndatekereza abo bakobwa baramutse bahawe amahirwe yo kuyobora nk’uko batsinze mu ishuri, banakora inshingano zabo neza. Dukeneye gutangira kwigisha abahungu kwemera ko umukobwa ari umukobwa ariko bitavuze ko adashobora gukora ibyo umuhungu akora.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaze kubona ko umugore ari inkingi y’iterambere dore ko n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe kugeza ubu, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yagaragaje ko abagore bo muri Afurika batarabasha kwigirira icyizere
Hanatanzwe ikiganiro cyagarutse ku ishoramari rikenewe kugira ngo ibigo bigere ku iterambere
Impuguke mu bijyanye n'ubukungu n'imiyoborere na zo zatanze ibiganiro
Abayobozi batandukanye bari kwigira hamwe icyateza imbere ibikorerwa muri Afurika
Abayobora ibigo bikomeye muri Afurika bateraniye i Kigali

Amafoto: Niyonzima Moses & Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza