Dr. Leopold Munyakazi yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Leopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Munyakazi yahamwe n’ibyaha birimo icya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 67 wigeze no kuba umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE) ubu ryabaye rimwe mu mashuri ya Kaminuza y’u Rwanda, yakunze guhakana ibyaha aregwa.

Munyakazi n’umwunganizi we ngo basohotse mu rukiko badasinye ku myanzuro y’urubanza ndetse ntiyatangaza niba azajuririra igihano yahawe.

Dr Munyakazi yavuye mu gihugu mu 2004, atangira kwaka ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yoherejwe mu Rwanda aturutse tariki 28 Nzeri 2016. Yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko izo nzego zimutera utwatsi, zemeza ko yoherezwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza