Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (Amafoto+Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Kanama 2017 saa 03:36
Yasuwe :
4 0

Nyuma y’amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu.

Abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abari abaminisitiri muri Guverinoma icyuye igihe, abadepite n’abasenateri kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.

Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Ngirente Edouard ageza indahiro ye kuri Perezida Kagame
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard bagaragiwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege (uwa mbere ibumoso); uwa Sena, Bernard Makuza n'uw'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Dr Ngirente Edouard yafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w'Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'abandi bayobozi bakuru

UKO UYU MUHANGO WOSE WAGENZE

Guverinoma irarara imenyekanye

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma nshya irara imenyekanye

Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugira ngo tube twarageze ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe.”

“Ikindi ni uko hari imirimo myinshi dutezweho twese, iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe n’ibyo yakoze bitari imfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi uyu munsi wenda ndetse n’ejo tuzabona umwanya uhagije wo kuvuga ibyo twifuza kubaka bindi.”

“Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, ngira ngo murabizi uko bigenda bikurikirana byose, uyu muhango w’uyu munsi niwo wagombaga gutangirira ibindi byose. Ubwo hagomba gukurikiraho gushyiraho guverinoma, nabyo biri mu nzira ndetse wenda ku mugoroba ni ugukoreraho, twaratinze ariko… ku mugoroba turabagezaho amazina yabo twifuza bashobora gukora muri iki gihe kindi hari abakomeza nkuko bisanzwe hari n’abashya. Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya, birasanzwe. Guverinoma ikajyamo abagore, abagabo, ku buryo iyo guverinoma ndetse ituranga mu miterere yacu, byinshi tugomba kubahiriza kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo uko mbyumva. Nta bijya biba ijana ku ijana ariko na none turagerageza kugira ngo Abanyarwanda bumve ko bahagararira na guverinoma yaba ibatunganiye, ibisigaye bikaba ibikorwa.”

Perezida Kagame ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango w'irahira rya Minisitiri w'Intebe

Perezida Kagame yashimiye Dr Edouard Ngirente wemeye gukorera igihugu cye

Mu ijambo rya Perezida Kagame yagize ati “Umuhango watuzanye hano ni umuhango uremereye ariko nta nubwo uri budutware umwanya munini cyane. Ndagira ngo mbanze nshimire Dr Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya kuba Minisitiri w’Intebe akazayobora na Guverinoma. Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere y’uko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo, twumvikanye ko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiriye gukangana, ni imirimo nyine ikorwa n’abantu ntabwo ari ibyadutse bindi bishya ariko nasanze yiteguye abyumva ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa. Nanamubwiye ko mu bikorwa ubundi uko tubimenyereye kandi uko biduhira, mu bikorwa byacu ntawe ukora wenyine. Turuzuzanya dukorera hamwe nk’umuco. Muri iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma, hari abandi bazaba babirimo ubwo tuzabifatanya twese.”

Indahiro ya Minisitiri w’Intebe

Dr Ngirente Edouard arahirira inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

“Jyewe Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.

16:10: Dr Ngirente Edouard amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe mushya Dr Ngirente Edouard

16:05: Perezida Kagame amaze kugera mu cyumba cy’Inteko Rusange mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya.

16:00: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango utegerejwe. Kuri gahunda, harakirwa indahiro ya Dr Ngirente, Minisitiri w’Intebe mushya nyuma hakurikireho ijambo rya Perezida wa Repubulika.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ubwo yari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku munsi w’irahira rye
Dr Ngirente yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington
Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu

Abadepite n’abasenateri bamaze kugera mu myanya yabo

Depite Kayiranga Rwasa Alfred aganira (ibumoso) mu bitabiriye iki gikorwa
Depite Rwaka Pierre Claver
Depite Karemera Jean Thierry yitabiriye umuhango w'irahira rya Minisitiri w'Intebe
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye n'uw'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène

Abaminisitiri bo muri Guverinoma icyuye igihe nabo barahari

Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, François Kanimba; uw'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo n'uwa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye n'uw'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Minisitiri w'Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (inyuma ye), bari mu Nteko Ishinga Amategeko
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire
Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne; uw'Ingabo, Gen. James Kabarebe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie baganira
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (ibumoso) n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Munyakazi Isaac

Amafoto: Mahoro Luqman na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza