Dr Nsengimana yahembwe agera kuri miliyoni 47 Frw kubera kubungabunga imisambi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Dr Nsengimana Olivier washinze Ikigo kirengera Inyamaswa zo mu Gasozi (Rwanda Wildlife Conservation Association, RWCA), yahawe igihembo cya Whitley kubera imbaraga yashyize mu gufatanya n’umuryango Nyarwanda mu kubungabunga imisambi yasaga n’itangiye gucika mu Rwanda.

Dr Nsengimana ni umwe mu bantu batandatu bashyikirijwe igihembo gifite agaciro k’ibihumbi 40 by’ama-pound, akabakaba miliyoni 47Frw, kubera umusanzu wabo mu kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi ziri mu kaga hirya no hino ku Isi. Ni umuhango wabereye Royal Geographical Society i Londres mu Bwongereza ku wa 25 Mata 2018.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nsengimana usanzwe ari umuganga w’inyamaswa zo mu gasozi kuva mu 2009, yavuze ko yatangije kiriya kigo mu 2014 nyuma yo kubona ko imisambi mu Rwanda igenda icika, ahanini bitewe na ba rushimusi bayijyanaga mu ngo zabo, abandi bakayigurisha.

Yagize ati “Imisambi mu bintu biyibangamiye cyane harimo ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko kuko ntabwo byemewe gushimuta cyangwa gutunga inyamaswa zo mu gasozi mu rugo harimo n’imisambi.”

Yakomeje avuga ko imwe muri iyi misambi yagiye ipfa mu gihe cyo kuyihiga, ndetse yanagezwa mu ngo z’abantu ugasanga bayikase amababa, ndetse kuba itabayeho mu buryo bwisanzuye ugasanga ntiyororoka uko bikwiye.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, Nsengimana avuga ko hakozwe ubukangurambaga bwo kubarura imisambi ndetse Abanyarwanda bakabyumva vuba ku buryo kugeza ubu hamaze kubarurwa igera kuri 274, hafi 200 muri yo ikaba yarakuwe mu ngo z’abantu ikajyanwa muri Pariki y’Akagera.

Agaruka kuri iki gihembo cya ‘Whitley’ yahawe, Nsengimana avuga ko habanje kuba irushanwa ryitabiriwe n’abantu 166 baturutse muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo, basaba guterwa inkunga mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, umushinga wabo ukaba waraje muri batandatu batsinze.

Ati “Ni ibihembo bizana n’amafaranga adufasha gukomeza gukora ibikorwa byacu. Amafaranga twabonye (£40,000), turi kuyakoresha mu guhugura abanyeshuri kugira ngo bakure bafite ubumenyi mu kubungabunga inyamaswa.”

Bateganya kandi gushyiraho itsinda ry’abakorerabushake bazajya bafatanya na RWCA kugera hirya no hino mu gihugu bashakisha kandi babarura imisambi n’izindi nyamaswa zo mu gasozi ziri mu kaga kugira ngo zirusheho kwitabwaho.

Ati “Abanyarwanda bakomeje guhuza imbaraga kugira ngo twongere twubake igihugu cyacu. Nk’umuntu ukora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ibi nibyo nasanze natangamo umusanzu ku gihugu cyanjye, kandi nishimiye kubikora neza uko nshoboye. “

Uretse imisambi, Dr Nsengimana, avuga ko batangiye gukora ubushakashatsi ku ducurama, kuko uretse kuba abantu barishyizemo ko dutera indwara, tugira uruhare runini mu gukwirakwiza imbuto z’ibiti no kurya udusimba twangiza imyaka.

Edward Whitley watangije ibihembo bya ‘Whitley Fund for Nature’, yashimangiye ko ibikorwa by’itsinda riyobowe na Dr Nsengimana bifite ingaruka zidashidikanywaho ku mibereho y’imisambi mu Rwanda.

Abandi babonye ibi bihembo byanahuriranye no kwizihiza imyaka 25 ishize bitangwa harimo Dominique Bikaba, washinze Ikigo kigamije kurengera Ingagi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Kerstin Forsberg, Umunya-Peru ufite Ikigo kirengera Inyamaswa ziba mu Mazi zizwi nka ‘manta rays’.

Hari kandi Shahriar Caesar Rahman, washinze Ikigo kibungabunga Utunyamasyo muri Bangladesh; Munir Virani ufite Ikigo Kenya Game of Poisons kigamije kurengera ibisiga bizwi nka ‘Kagoma’ ndetse na Anjali Chandraraj Watson ufite umushinga wo kurengera Ingwe muri Sri Lanka.

Dr Nsengimana Olivier ashyikirizwa igihembo cya 'Whitley' kubera umusanzu we mu kubungabunga imisambi
Imisambi igera kuri 200 imaze gukurwa mu nzu z'abantu ijyanwa muri Pariki y'Akagera
Itsinda rifatanya na Dr Nsengimana mu kubungabunga imisambi
Arateganya gukomeza guhugura abakiri bato ku birebana no kubungabunga imisambi n'izindi nyamaswa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza