Dr Richard Sezibera yemejwe mu bahatanira gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Ugushyingo 2016 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ku itariki ya Mbere Ukuboza, nibwo hateganyijwe amatora yo kuzuza Sena ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, ugomba gusimbura Senateri Jean De Dieu Mucyo witabye Imana mu gitondo cyo kuwa 3 Ukwakira, azize impanuka yagize azamuka ‘escalier’ ajya mu kazi ke ka buri munsi.

Mu bakandida bamaze kwemezwa bazatoranywamo ugomba gusimbura Senateri Mucyo wakomokaga mu Ntara y’Amajyepfo, harimo Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité na Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘‘yakiriye abakandida Senateri bemejwe kuziyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo gusimbura Jean De Dieu Mucyo, baganira ku mabwiriza yo kwiyamamaza’’ nk’uko yabitangaje binyuze ku rubuga rwa twitter.

Richard Sezibera uri mu bakandida bamaze kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, si mushya muri politiki y’u Rwanda kuko yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Argentine na Brasil.

Dr Sezibera kandi yabaye Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi ari gukora nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe n’Umurundi Liberat Mfumukeko. Ni inshingano yakoraga kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Kwiyamamaza kw’Abakandida bizatangira kuwa 21 kugeza kuwa 30 Ugushyingo 2016, bivuze ko bazahabwa iminsi umunani yo kwiyamamaza, izarangira bucya haba amatora.

Biteganyijwe ko gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo bizakorwa bitarenze tariki 06 Ukuboza 2016 mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza.

Dr Richard Sezibera yemejwe nk’umukandida mu bahatanira gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza