Dupaquier yavuze uko yaburiye Perezida Habyarimana ku byo Kangura yandikaga akamwima amatwi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Mata 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’Umufaransa Jean-François Dupaquier, yavuze ko yaburiye Perezida Habyarimana Juvénal ko ikinyamakuru Kangura, kigamije kubiba urwango mu baturage undi akamubwira ko ari ko abanyarwanda bisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Kangura ni ikinyamakuru cyashinzwe na Ngeze Hassan mu 1990. Ngeze yakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cy’imyaka 35 kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Iki kinyamakuru cyamenyekanye ku murongo wacyo wo gukangurira abahutu kwanga abatutsi no kubashishikariza umugambi wa Jenoside.

Kuri uyu wa Gatanu ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ku Kwibuka 25 ibera i Kigali, mu kiganiro cyavugaga ku ‘Guhitamo Ubumuntu, Igihe Habuze Ubumuntu’, Dupaquier yavuze ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, rishyigikiwe n’abayobozi bari bariho.

Ku wa Kabiri tariki 23 Mata 1991, Perezida Habyarimana yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, ari naho yemereye ko agiye gufungura urubuga rwa politiki hakabaho amashyaka menshi.

Yagiye mu Bufaransa hashize amezi atandatu FPR Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu gusoza uruzinduko rwe mu Bufaransa, Habyarimana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Dupaquier yifashishije nimero ya gatandatu y’ikinyamakuru Kangura cyari cyasohotse mu Ukuboza 1990, yabajije Habyarimana niba ibyo icyo kinyamakuru gitangaza bitagamije gucamo ibice no guhembera urwango mu baturage.

Iyo nimero ya Kangura yari irimo ingingo z’ingenzi nka: Perezida yavuze ko hari abigira ba nyoni nyinshi, Abahutu baba mu mahanga barasaba abahutu bose kuba umwe, amategeko icumi y’abahutu, abahutu barabe maso, Abahutu nibicamo uduce akabo kazaba kashobotse n’ibindi.

Mu kiganiro Dupaquier yahaye abasaga 400 bitabiriye inama, yavuze ko yeretse Habyarimana ko ibyandikwa na Kangura bigize icyaha.

Yagize ati “Ubwo Perezida Habyarimana yazaga i Paris muri Mata 1991 yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru, nsaba ijambo ndamubanza nti ‘Nyakubahwa Perezida mfite hano nimero ya gatandatu ya Kangura, ngiye kugusomera zimwe mu ngero z’ibiyirimo. Nasomye imirongo igera kuri 15 ku nkuru yahamagariraga abahutu kuba maso.”

Yakomeje agira ati “Ndabyibuka naramubwiye nti ‘nyakubahwa Perezida haramutse hari umunyamakuru wo mu Bufaransa usohoye inyandiko nk’iyi yibasira kimwe mu gice cy’Abafaransa, yahita ajya muri gereza nta kabuza.”

Mu kumusubiza ngo Perezida Habyarimana yaravuze ngo “Twe iwacu ibyo babyita ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”

Dupaquier yavuze ko yabanje gutungurwa ariko nyuma amaze gukora ubushakashatsi asanga ubutegetsi bwari inyuma y’ishingwa rya Kangura.

Yavuze ko icyo kinyamakuru cyari umugambi uhishe w’urwego rwari rushinzwe ubutasi mu gisirikare rwari rukuriwe na Anatole Nsengiyumva.

Dupaquier yavuze ko ntaho itangazamakuru rishobora guhembera urwango ubutegetsi butabigizemo uruhare.

Ati “Iyo tuvuga ku itangazamakuru by’umwihariko, ni uko ari hamwe mu bikoresho bikomeye urwango rwigaragarizamo. Urwango ni urubuto rushibuka mu kubanza kuyobya intekerezo za muntu. Ni igikoresho gicurwa n’abanyapolitiki bananiwe ngo bigarurire imitima y’abaturage.”

Uyu munyamakuru wakoreye cyane mu karere k’ibiyaga bigari, yavuze ko Habyarimana atashoboraga kwemera ko Kangura ari igikoresho mu mugambi wa Jenoside kuko ‘Mbere y’uko Jenoside iba umugambi wayo urahakanwa cyangwa ugahishwa.”

Yagize ati “Mu gihe Jenoside iri gukorwa, abayikora bashakisha amagambo kugira ngo bayobye uburari hatagira ubyitaho, nyuma yayo bagakwirakwiza amakuru atari yo ashaka guhishira ibyabaye.”

Yasabye abatuye isi yose kwamagana aho babonye cyangwa bumvise imvugo zihembera urwango, kuko kubihishira ari byo birangira bibyaye andi mahano nka Jenoside.

Nimero ya gatandatu ya Kangura ni imwe mu nimero zayo zasohotsemo imvugo zikomeye kandi zihembera urwango ndetse zagiye zinifashishwa hirya no hino ku isi mu kugaragaza akamaro k’itangazamakuru mu kubiba amacakubiri.

Dupaquier hejuru yo kuba umunyamakuru ni umwanditsi. Yanditse igitabo ‘Rwanda, les médias du génocide’ yafatanyije na Jean-Pierre Chrétien, Marcel Kabanda na Joseph Ngarambe.

Dupaquier yerekana nimero ya gatandatu ya Kangura yeretse Habyarimana akamubwira ko ariko abanyarwanda bisanzura
Ikiganiro kivuga ku bumuntu igihe habuze ubumuntu cyatanzwe na Jean-François Dupaquier , Margee Ensign,Maj. Gen. Charles Karamba na Dr Jean Paul Kimonyo
Abantu batandukanye bitabiriye umunsi wa kabiri w'inama mpuzamahanga ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza