EgyptAir yakoze urugendo rwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Kompanyi y’Indege yo mu Misiri, EgyptAir, yakoze urugendo rwa mbere mu Rwanda rufungura ibikorwa byayo muri iki gihugu.

Hari hashize igihe bitangajwe ko iyi sosiyete igiye gufungura ibikorwa byayo mu Rwanda. Urugendo rwayo rwa mbere rwavaga i Cairo mu Misiri rwerekeza i Kigali yarukoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 ihagera mu masaha y’igitondo.

Indege ya EgyptAir izajya ihaguruka i Cairo ku wa Kane no ku wa Gatandatu, mu gihe izajya ihaguruka i Kigali ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye ari kumwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed El Ansary, nibo bakiriye iyi ndege.

Ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Uwihanganye yagize ati “Twishimiye kwakira ingendo za EgyptAir ku Kibuga Mpuzamanga cy’Indege cya Kigali muri iki gitondo. Iyi ni sosiyete y’indege ya munani ikoreye mu Rwanda.”

Mu Rwanda hakorera ibigo by’indege birimo Qatar Airways, Ethiopian Airlines, Kenya Airways, Brussels Airlines, Turkish Airlines, KLM, EgyptAir ndetse na South African Airways.

Iyi ndege izoroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko ubusanzwe abashaka kujya mu Misiri bavuye i Kigali bategaga Kenya Airways na Ethiopian Airlines, nazo zibanza guca muri Kenya no muri Ethiopia.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye ari kumwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed El Ansary, ubwo bakiraga iyi ndege i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza