Ese kongerera inshingano Minijust nta mutwaro byayikoreje?

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Ukwakira 2016 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, yongereye inshingano Minisiteri y’Ubutabera( MINIJUST) zirimo izo kuyobora Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, nyuma yaho Minisiteri y’Umutekano yarebereraga izi nzego yari imaze guseswa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Jonston Busingye, avuga ko nubwo iyi Minisiteri yahawe izi nshingano, ngo yanahawe ubushobozi buhagije bwo kuzikora.

Yagize ati "Iyi Minisiteri nibyo yahawe inshingano ariko yahawe n’ubushobozi bwo kuzikora. Yahawe Umunyabanga wa Leta, yahawe Ubuyobozi bukuru bushinzwe kugenzura Polisi, ihabwa ubuyobozi bushinzwe kugenzura ibirebana n’abagororwa, kandi ubusanzwe izi ni inzego zikora."

Minisitiri Busingye avuga ko izi ari inzego zifite icyerekezo, zifite ibyo zishaka kugeraho, icyo bakora kikaba ari uguhuza ibyo bikorwa, bakabishyigikira, aho bikeneye ubuvugizi bigakorwa haba mu nama ya Guverinoma, n’inkunga yose ya ngombwa yaba mu bikoresho cyangwa amafaranga bikaboneka.

Urwego rw’Igihugu Imfungwa n’Abagororwa rushyizwe muri Minisiteri y’Ubutabera rufite ibibazo birimo ibyo kutagira amacumbi ahagije y’abacungagereza, umubare muto wabo, ibibazo by’abagore baza gufungwa bakabyarira mu magereza ubushobozi bwo kubitaho bukaba kuke, ikibazo cy’amazi kuri gereza iri kubakwa ya Mageragere, n’ibindi.

Minisitri Busingye ubwo yasuraga uru rwego kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, yavuze ko ku bufatanye, byose bazagenda babikemura. Yasabye abari aho kwibuka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ababwira ko bitanga icyizere cy’uko n’ibigihari bizagenda bikemuka.

Umuvugizi wa RCS Sengabo Hillary aganira na IGIHE, yatangaje ko gushyirwa muri iyi minisiteri bifite icyo bivuze kuri rwo.

Yagize ati “ Bizadufasha kuko hari imirimo myinshi dukora irebana n’amategeko igiye kujya ibonerwa ibisubizo ku buryo bworoshye, hari kandi ibirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bizajya bihita bikemuka, n’ibindi."

Ni ubwa mbere Minisitiri Busingye asuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imfungwa n’Abagororwa kuva haba ivugururwa ry’izi nzego muri uyu mwaka 2016 kigashyirwa muri Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda,Jonhston Busingye, yasuye RCS
Minisitiri Busingye n'Umuyobozi mukuru wa RCS, George Rwigamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza