Expo yafunguriye imiryango bamwe mu bari abazunguzayi babona akazi k’igihe gito

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Kanama 2017 saa 02:16
Yasuwe :
0 1

Nyuma y’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abacuruzi bo mu kajagari(abazunguzayi) hifashishijwe polisi y’igihugu, bamwe mu bakoraga ubu bucuruzi batangiye guhabwa akazi k’igihe gito mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo ku nshuro ya 20.

Iyo utembereye ahari kubera imurikagurisha, mu masaha y’igitondo uhasanga urujya n’uruza rw’abaturage biganjemo abahoze ari abazunguzayi bari gushakisha akazi k’igihe gito karimo ako gusukura ahantu hatandukanye hamurikirwa ibikorwa by’amasosiyete n’ibya bamwe mu bikorera.

Bamwe mu bakoraga akazi k’ubuzunguzayi baganiriye na IGIHE bavuga ko bahisemo gusaba akazi muri EXPO kugira ngo babashe kubona ikibatunga nyuma y’ibyemezo bidasanzwe byafashwe n’Umujyi wa Kigali ku kajagari gaterwa n’abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.

Uwababyeyi Beata yemeza ko nyuma yo kubona akazi ko gukora isuku muri Expo kari kumufasha mu mibereho ye nyuma yo gufatirwa ibyemezo bikakaye byo guhashya abazunguzayi.

Yagize ati “ Ubu nta kibazo mfite kuko ndi gutahana ibihumbi bibiri cyangwa bitatu by’amafaranga y’u Rwanda kandi bitandukanye n’uko nar imbayeho mbere nkizunguza kuko hari nubwo natahaga nta kintu mfite kubera ko DASSO zabinyakaga.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi ibiri amaze akora muri Expo atari yatahana amafaranga ari munsi y’ibihumbi bibiri.

Nibasenge Athanasie utuye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga, na we avuga ko gukora muri Expo ntaho bihuriye no gucururiza mu muhanda.

Yakomeje avuga ko benshi mu bahoze ari abazunguzayi bahawe ikiraka muri Expo bifuza ko yazongerwa iminsi kugira ngo barusheho kwizigamira amafaranga azabatunga mu gihe izaba irangiye.

Byukusenge Emmanuel w’imyaka 36 wacururizaga mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali we yagize ati “ Iyabaga ahubwo Expo yahoragaho ntitwari kujya twicwa n’inzara uzi ko njye mu minsi ibiri maze gukorera ibihumbi umunani byanjye? Ahubwo bazayongere iminsi umuntu yikuriremo igishoro arebe ibindi yakora aho gukomeza kwirukanswa na DASSO.”

Yakomeje avuga ko yahisemo gushakisha akazi muri iri murikagurisha kubera ko bamaze kubwirwa ko ubucuruzi bakoraga bwo mu kajagari butemewe ndetse abazajya babufatirwamo bazajya babihanirwa.

Bamwe mu bari abazunguzayi babonye akazi k'igihe gito karimo ako gukora isuku
Uwababyeyi avuga ko abasha gutahana amafaranga make yo kwifashisha mu mibereho ye
Nibasenge Athanasie umwe mu babonye akazi mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza