FDU yateje ubwega kubera uburwayi bwa Ingabire Victoire

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ritemewe mu Rwanda Forces Démocratiques Unifiées (FDU), ryateje ubwega rivuga ko uwahoze ari Umuyobozi waryo Victoire Ingabire ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza kandi ari uburenganzira bw’umugororwa; Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwo ruti ibivugwa ntituzi aho bikomoka.

FDU yasohoye itangazo rivuga ngo ‘duhangayikishijwe n’uko umugororwa Ingabire Victoire Umuhoza arwaye bikomeye guhera tariki ya 24 Nyakanga 2016 ariko akaba adahabwa ubuvuzi.’ Rikomeza rigira riti ‘ Kuva kuwa Mbere ishyaka ryasabye ko rimwivuriza mu mafaranga yaryo niba gereza idafite ubushobozi ariko biranga.’

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko ibyatangajwe n’iri shyaka bidafite ishingiro kuko Ingabire asanzwe afashwa kubona ubuvuzi igihe cyose abikeneye. Ibi ngo ni nako byagenze muri iki cyumweru.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 hasanzwe harimo ivuriro [riri ku rwego rwa Centre de santé] ryita ku barwayi, gusa ugaragaje ko akeneye kwitabwaho bidasanzwe yoherezwa ku bitaro bya Muhima cyangwa kuri CHUK.

Ati “Buri wese ufite ikibazo arigeramo, yaba afite icyihariye akoherezwa ku Muhima cyangwa CHUK. We [Ingabire] iyo bibaye ngombwa dukunda kumwohereza kuri Faisal. Mu ivuriro rya gereza aherukayo kuwa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga."

Yongeyeho ati "Ikibazo yari afite ni ibicurane kandi yahawe imiti. Nta burwayi budasanzwe afite, abavuga ko yabujijwe kujya kwivuza sinzi aho babikura.”

CIP Sengabo yemeje ko Ingabire aheruka kwivuza tariki ya 27 Nyakanga 2016 avurirwa kuri Gereza ya Nyarugenge, mbere y’aho kuwa 15 Mutarama 2016 no ku itariki ya 20 Gicurasi 2016 ngo yari yajyanywe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ingabire Victoire yakatiwe mu 2013 gufungwa imyaka 15

Sengabo avuga ko batamuziho uburwayi budasanzwe bwaba ubw’umutima cyangwa diabete, ahubwo ko ajyanwa kuri Faisal aba agiye gukorerwa isuzuma nko mu gihe akeneye guhindurirwa ibiribwa. Icyo gihe abaganga nibo bagena amafunguro agomba kujya atekerwa, bakandika urupapuro gereza igatangira kubikurikiza.

Ingabire Victoire afungiwe muri “1930” kuva mu 2013, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiraga gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hillary Sengabo ahamya ko Ingabire Victoire ahabwa uburengazira akwiye nk'umugororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza