Gacinya wa Rayon Sports yasabiwe gukurikiranwa kubera amafaranga ya leta yishyuwe mu buryo budakwiye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yahase ibibazo Akarere ka Gatsibo ku ngingo zitandukanye zirimo gusesagura umutungo wa leta, harimo n’aho kishyuye amafaranga y’umurengera rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwari bwitabye PAC ngo bwisobanure ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta ryagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2015/16.

Abadepite babonye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta harimo isoko akarere katanze kuri sosiyete ikuriwe na Gacinya , muri iryo soko hagakoreshwa ibiciro bidasanzwe.

Iryo soko ryari iryo gushyira umuriro w’amashanyaraizi ku ishuri ryo mu Murenge wa Kabarore ndetse no gushyira amatara ku mihanda muri ako karere. Raporo igaragaza ko ipoto imwe y’igiti yaguzwe 2,600,000 Frw naho Cash power (mubazi y’umuriro) ikagurwa 3,800, 000 Frw.

Abadepite bahise banibukiranya, bavuga ko iyo sosiyete ya Gacinya hari n’utundi turere yagiye ikoramo ikavamo ibikorwa bitarangiye, ahandi ikamburwa isoko cyangwa bigakorwa nabi. Batanze urugero rwo mu Karere ka Rusizi na Nyanza.

Nko mu Karere ka Rusizi, bavuze ko yatsindiye isoko ajya kwishyuza miliyoni 240 Frw, ikigo gishinzwe amashanyarazi kigiye gukora igenagaciro ry’ibyakozwe rigaragaza ko bikwiriye miliyoni 10 Frw gusa.

Gacinya yahawe umwanya ngo asubize ku byo ashinjwa, avuga ko habaye ikibazo mu gukora inyandiko ipiganira isoko mu Karere ka Gatsibo, aho kwandika ko ipoto imwe bazayishyuza 260,000 Frw bandika 2, 600, 000 Frw.Yatanze n’urugero rw’aho bagombaga kwandika ko bazishyuza ibihumbi 500 Frw bakandika ibihumbi 50.

Yagize ati “Uburyo twakoresheje habayeho kwibeshya kubera ko twandikishaga intoki. Twagiye kubihindura ngo bandike ibihumbi 260 Frw nabwo hazamo kwibeshya, cash power bandika 3,800,000 Frw […] ni ikibazo cy’imyandikire y’imibare cyabayemo.”

Gacinya Chance Denis yisobanura imbere ya PAC

Uwahoze ayobora Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yavuze ko yasize mu Karere ke badakoresha intoki mu kwandika ngo cyeretse niba byarabaye ahavuye.

Akarere kemeje ko kamaze kwishyura amafaranga ye yose arangije imirimo ariko ko bagikurikirana iby’ibyo biciro.

Abadepite ntibishimiye icyo gisubizo aho Perezida wa PAC , Nkusi Juvenal, yavuze ko atumva uburyo bamwishyuye kandi harimo amakosa, byongeye raporo ikaba igaragaza ko hari inama bakoranye bagafata umwanzuro wo kubanza kubyigaho mbere yo kwishyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere yahise abihakana, avuga ko iyo nama atazi aho yabereye nubwo abadepite bemezaga ko bafite inyandikomvugo yayo.

Nyirurugo JMV ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’ubukungu yavuze ko bagize amahirwe kuba babonye Gacinya mu nteko, bavuga ko bagerageje kumuhamagara ngo atange ibisobanuro ku makosa avugwaho ariko ntaboneke.

Yagize ati “Turamuhamagaza ntiyitabe kuri telefone turamuhamagara ntiyitabe, ba nyakubahwa mubinyemereye twaza kujyana akajya kubazwa.”

Gacinya yahise ahakana ko atanze kwitaba ahubwo ngo bamwandikiye urwandiko rumugeraho rukerewe afite izindi gahunda, asaba abo bakorana muri sosiyete kwitaba nabo ntibajyayo.

Depite Kankera Marie Josée yavuze ko nabo ubwo bajyaga gukurikirana icyo kibazo mu Karere ka Gatsibo bamubuze, bakabwirwa ko yari yagiye mu nama ya Rayon Sports.

Nyirurugo yavuze ko bagiye gukomeza kubikurikirana, haba hari n’abandi babiri inyuma bagahanwa.

Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko mu gihe iperereza rikomeje, bari gushaka n’abakozi b’Akarere babigizemo uruhare bakaba bafatirwa ibihano bijyanye n’akazi.

Bamwe mu bakozi b'Akarere ka Gatsibo bari bitabye PAC
Basobanura uko umutungo w'akarere wagiye ukoreshwa mu bihe bitandukanye
Depite Kankera Marie Josée yavuze ko ubwo bajyaga gukurikirana iki kibazo mu Karere ka Gatsibo, babuze Gacinya bakabwirwa ko yagiye mu nama ya Rayon Sports
Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal, yavuze ko atumva uburyo Akarere kishyuye Gacinya
Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko bari gushaka n’abakozi b’Akarere bagize uruhare mu kwishyura Gacinya
Uwahoze ayobora Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere atanga ibisobanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza