Gakenke: Abagabo bagaragaje ko na bo bahohoterwa n’abagore

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 08:46
Yasuwe :
1 0

Bamwe mu bagabo batuye mu Mirenge ya Gakenke na Gashenyi mu Karere ka Gakenke, basabye abategura ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa binyuze mu makinamico ko ridakorerwa abagore gusa ahubwo abagabo na bo barikorerwa.

Babitangaje tariki ya 16 Werurwe 2018 ubwo abakinnyi b’Ikinamico Umurage, itegurwa n’Ikigo Umurage Communication for Development begeraga abaturage bo mu Karere ka Gakenke ngo babakinire imbonankubone.

Iyi kinamico yibanda ku nkingi enye zirimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, guharanira uburenganzira bw’abana, kwigisha ubuzima bw’imyororokere ndetse no guharanira kugira imirire myiza.

Abaturage bagaragaje ko ubutumwa bw’iyi kinamico bubafasha guhinduka mu buryo butandukanye ariko bamwe bagira n’ibyo basaba abayitegura.

Ntirihongerwa Theogène wo mu Murenge wa Gakenke ati “Iyi kinamico nkunda kuyumva ndetse imfasha no kugira inama bagenzi banjye mbona ko bafite imyitwarire mibi mu ngo zabo nkabaha ingero ko batagomba kwitwara nk’abakinnyi babi tuyumvamo.”

Yavuze ko abatambutsa ubutumwa mu makinamico bakwiye gukoma urusyo bagakoma n’ingasire kuko azi neza ko hari n’abagabo bahohoterwa n’abagore, bityo nabo bakaba bakwiye guhwiturwa.

Yakomeje agira ati “Ndumva abakina ikinamico bazongeramo akantu ko kwereka abagore ko nabo badakwiye gukandamiza abagabo.Nubwo abagabo bakandamizwa aribo bakeya ariko bibaho hano muri uyu murenge wa Gakenke birahari rwose.”

Yagaragaje ko ibyo akunze kubona bishingiye ku businzi ndetse n’imitungo, aho umugore ataha yasinze umugabo ntakome cyangwa se umugabo akaba atemerewe gufata umutungo w’urugo igihe hari icyo akeneye guhaha.

Hagenimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Gashenyi yatangaje ko hari abagore bumvise uburinganire nabi bigatuma bigaranzura abagabo.

Ati “ Usanga nk’umugore yoga akitegura akigendera atabwiye umugabo aho agiye, umugabo we yamubaza ati ugiye he ati ariko nawe sinjya nkubaza iyo ugiye. Ibyo byose bituma batumvikana noneho iyo ari umugabo utagira ubukana aramureka agakomeza akitwara atyo ariko mu by’ukuri yarumiwe.”

Iby’uko n’abagabo bahohoterwa ariko bakaba bari ku kigero gito ugereranyije n’abagore binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi Uwimana Eugene.

Ati “Nk’uko biba bigaragara abagore ibibazo byabo nibyo biba ari byinshi, usibye ko tuvuze ko abagore gusa aribo bahohoterwa twaba twibeshye kuko mu bibazo by’ihohoterwa twakira hazamo n’ibibazo by’abagabo ku buryo ngereranyije usanga ari nka 40% y’ibyo bibazo byose.”

Umwanditsi w’Ikinamico Umurage Terance Muhirwa abajijwe ku bijyanye n’ibyifuzo by’abagabo by’uko ko n’abagore bajya bahwiturwa, yagize ati “ Twebwe mu ikinamico ‘Umurage’ iyo tuvuze ihohoterwa rikorerwa mu ngo ntabwo tuba tuvuze umugabo uhohotera umugore kuko bizwi ko ihohoterwa riba ku mpande zombi nubwo irikunze kwigaragaza ari irikorerwa abagore.”

Yasabye abagabo n’abagore ko buri wese agomba kwirinda ihohoterwa yagirira mugenzi we aho kumva ko ibijyanye n’ihohoterwa rireba abagabo gusa.

Ikinamico Umurage itambuka ku maradiyo umunani, ari yo Radio Rwanda, Isango Star, City Radio, Radio Salus, Isangano, Radio Izuba, Radio Ishingiro na Radio 10.

Abagabo mu murenge wa Gakenke basabye ko mu makinamico n'abagore bahwiturwa ntibahohotere abagabo
Abanyeshuri nabo bahawe ubutumwa bwo kwirinda inda zitateguwe no kurwanya ibiyobyabwenge
Gakenke basubije ibyo bungukira mu ikinamico Umurage ndetse batanga n'ibyifuzo
Ihohoterwa ryo mu ngo naryo barivuzeho
Mu murengewa Gashenyi abaturage bari baje kwihera amaso abakinnyi b'ikinamico Umurage
Terance Muhirwa, umwanditsi w'Ikinamico Umurage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashenyi muri Gakenke yemeje ko n'abagabo bahohoterwa kandi batirengagizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza