Gakenke: Igisasu cyakomerekeje abaturage batanu bakoraga muri VUP

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Abaturage batanu bari bari gukora mu mirimo muri gahunda ya VUP mu mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze aho bakoraga bahita bajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye IGIHE ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratezwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo nta n’umwe witabye Imana muri bo cyaturikanye.

Yagize ati “Abaturage bari bari gukora muri gahunda ya VUP, aho bakoraga amatarasi y’indinganire, kirabaturikana ariko ntabwo bakomeretse cyane bahise bataha.”

Icyo gisasu cyaturitse mu ma saa tanu za mu gitondo, abaturage bakora umuhanda uva ku biro by’Umurenge wa Kivuruga werekleza Ku Kigonderabuzima cya Bushoka.

Kuri icyo kigonderabuzima ni naho Umuyobozi w’Akarerere yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa, bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bahita bataha.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza