Gakenke: Inyubako yatwaye arenga miliyoni 200 igiye gusenywa idakoreshejwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Inzu y’ibyumba 42 yubatswe hagamijwe ko izakorerwamo n’akitwaga akarere ka Bugarura mu mavugururwa yo mu 2006 yatwaye agera kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’imyaka 12 igiye gusenywa idakoresheje.

Iyi nzu yubatswe mu murenge wa Cyabingo iteganyirizwa kuzakorerwamo n’Akarere ka Bugarura kari gahuje izari Komine ya Ruhondo na Cyabingo. Nyuma y’amavugururwa yo mu 2006 aka karere nako kavuyeho hajyaho Gakenke. Kuva ubwo imirimo yo kuyubaka yahise ihagarara, akarere gashya kahise gatangira gukorera aho gakorera ubu.

Iyi nyubako yapfuye ubusa, abaturage baharagira amatungo magufi kuko habaye ikigunda.

Umuturage witwea Mutiganda Jonas yagize ati “Amafaranga yagiye aha yaratubabaje cyane natwe ubwacu twahatakaje imbaraga nyinshi tubumba amatafari, tuvoma amazi n’ibindi. Ubu aya mafaranga iyo akoreshwa ibindi cyangwa bakaduha iyi nzu abana bacu bakigiramo imyuga itandukanye baba barimo kubyaza umusaruro ibyo bakuyemo.”

Nkurikiyimana Félicien, umuzamu urinda iyo nyubako yagize ati “Twe twabumbye amatafari dutanga n’amafaranga 3000 y’umusanzu ndetse hari n’abatangaga ibiti byo gutwikisha amatafari ariko urabona ko ntacyo byamaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko iyi nzu igiye gusenywa hakubakwa igezweho, hakazigishirizwa imyuga.

Yagize ati “Twamaze kumvikana na WDA iyi nyubako izasenywa hubakwe izindi zijyanye n’igihe zizigishirizwamo imyuga, imirimo yo gutangira kubaka izatangirana n’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ku buryo undi mwaka amasomo azatangira gutangwa. Icyo nasaba abahatuye ni ukwitegura kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe bagana iryo shuli ry’imyuga ndetse bazanamo n’abana babo ntibazacyure kuhakora imirimo yo kubaka gusa.”

Inyubako yubatswe igenewe gukoreramo akarere
Hagiye gusenywa iyi nyubako hubakwe ishuri ryiza ry'imyuga
Inyubako yubatswe igiye gusenywa ntacyo ikoreshejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza