Gakenke: Isezerano bahawe na Meya imbere ya Perezida, bategereje ko risohora baraheba

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 9 Ugushyingo 2016 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bangijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi uhuza uturere tumwe tw’Intara y’Amajyaruguru n’u Burengerazuba, bavuga ko bategereje ingurane bemerewe n’umuyobozi w’akarere imbere ya Perezida Paul Kagame ubwo yabasuraga muri Werurwe uyu mwaka none amaso yaheze mu kirere.

Hari tariki 24 Werurwe 2016 ubwo umukuru w’igihugu yasuraga aka karere, maze agezwaho ikibazo cy’imyaka n’imirima y’abaturage byanyijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi ariko ntibahabwe ingurane z’ibyabo byangijwe. Icyo gihe mu kugisubiza, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yagize ati"Nyakubahwa Perezida wa Republika amafaranga y’aba baturage yatugezeho n’ubu twayabaha."

Icyo gisubizo abaturage bacyakirije amashyi y’urufaya ku buryo ntawashidikanya ko batashye bishimye, bazi ko bagiye kwishyurwa.

Gusa nyuma y’amezi akabakaba umunani bahawe iki gisubizo cy’uko amafaranga yo kubishyura ahari, bamwe mu baturage bafite icyo kibazo bo mu Murenge wa Kamubuga, babwiye IGIHE ko kugeza n’ubu ingurane bemerewe batarazihabwa.

Nyiranzayino Souzanne yagize ati "Njye bantemeye ibiti mu ishyamba bambuza no kubicana ngo bazatwishyura none maze imyaka ine nta ngurane nari nabona, twarabajije akarere katubwira ko amafaranga ahari ariko ntayo baduha hagiye gushira umwaka."

Kamanzi Innocent na we yagize ati"Meya yatwemereye ko amafaranga yacu yaje imbere ya Perezida ubwo yari yadusuye i Nemba, ariko tubabazwa no guhora kuri SACCO tukayabura, amezi abaye hafi umunani, bangije ibigori byanjye kandi byari byeze, bambuza kubijyana barambwirira ngo bazatwishyura."

Bakomeza bavuga ko kuba baremerewe amafaranga yabo y’ingurane imbere y’umukuru w’igihugu ariko ntibayahabwe, ngo nta kindi cyizere cyo kuyabona bafite bagasaba inzego nkuru ko zabakurikiranira iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, avuga ko hari bamwe bayabonye abandi hakaba hakinozwa lisiti yabo ngo bayahabwe.

Ati"Twari tuzi ko aba bazishyurwa na REG ariko mu masezerano dusanga bazishyurwa n’akarere, ubu hari kunozwa lisiti bitarenze ukwezi kwa kabiri (2017) bazaba bayabonye."

Uyu muyoboro w’amashanyarazi wangije ibikorwa by’abaturage uhuriweho n’Uturere twa Gakenke, Musanze na Nyabihu.

Uyu niwo muyoboro wangije imitungo y'abaturage basabira ingurane
Meya Nzamwita avuga ko aba baturage bazaba babonye ingurane zabo muri Gashyantare umwaka utaha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza