Gakenke: Umusore yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro umurambo urabura

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 Kanama 2017 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahagaritse ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo, nyuma y’aho umusore witwa Dusabimana Joseph w’imyaka19 aguyemo bikananirana gukuramo umurambo we.

Dusabimana yaguye muri iki kirombe ku wa Kane w’iki cyumweru ari kumwe na mugenzi we witwa Ntegerejimana ariko we akurwamo akiri muzima, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyabingo.

Ubwo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo murambo byasaga n’ibyananiranye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye RBA ko hafunzwe mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere twafashe icyemezo cy’uko kiriya kirombe tugiye kugifunga.”

Yongeye ati “Murumva ko ari ikibazo kuba harimo umuntu tugafunga ariko impamvu dufashe iki cyemezo mu kanya kashize mwabonye ko harimo nk’abantu basaga 10, kikongera kikariduka, cyari kigiye kubagwaho. Birumvikana harimo umuvandimwe wacu ariko ntitwatuma hongera kugwamo abandi. Ubu icyemezo dufashe ni icyemezo dusharira ariko cya ngombwa.”

Yakomeje avuga ko n’ahandi hacukurwa amabuye y’agaciro hakwiye kujya hagenzura imiterere yaho buri munsi.

Dusabimana Siridio, wari uhagarariye inzobere zo mu itsinda rishinzwe gutabara abagize impanuka bacukura amabuye y’agaciro, yavuze ko bari bazi ko mu masaha abiri baba bamukuyemo ariko bikaranirana kuko hahise hariduka ikindi gice cy’ubutaka.

Bamwe mu baturage batuririye icyo kirombe, bavuze ko nta kundi byagenda kuko ubutabazi bwakozwe bikananirana, bavuga ko ubwo bagiye guhamagara abaririmbi bakamusengera, imihango yo kumushyingura igakorwa aho.

Impanuka nk’iyi iheruka kubera mu kirombe giherere mu Murenge wa Rusasa w’aka Karere, gusa ku bw’amahirwe, abari bahezemo bose bakuwemo ari bazima.

Iki kirombe cyacukurwagamo amabuye yo mu bwoko bwa Colta na Gasegereti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza