Gasabo: Abayeho ubuzima bushaririye nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16 (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Umuhoza (izina ryahinduwe), ni umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Kagali ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo wabyaye afite imyaka 16.

Avuga ko bitewe no guterwa inda akiri muto, byamuviriyemo gutangira ubuzima bubi akiri muto ndetse rimwe na rimwe akajya mu buraya kugira ngo abone icyo agaburira uruhinja afite ubu rw’amezi arindwi

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE ubwo habaga ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe bwateguwe n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019.

Umuhoza yavuze ko yatewe inda n’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko udafite ubushobozi bwo kumufasha, nyuma aranatoroka.

Uwo musore ajya kumutera inda, ngo yamushukishije amafaranga ibihumbi bibiri, amujyana mu nzu ye amugurira inzoga arasinda, aramusambanya amutera inda.

Yagize ati “ Twarahuye turasinda njya iwe kuko n’ubundi twari dusanzwe dukundana noneho kuko yari yambeshye ko arwaye biba ngombwa ko muri iryo joro tubikora bituma ntwara inda mu gihe kitateguwe.”

Kubona ibyo kurya ni ingorabahizi

Umuhoza yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kubera imibereho mibi yari mu muryango avukamo.

Nyuma yo kubyara imburagihe, yatandukanye na nyina ajya kwikodeshereza no kwishakira ibimutunga we n’umwana we.

Kubera ko nta kazi afite kazwi, avuga ko ajya akora uburaya kugira ngo abone icyo agaburira umwana we.

Ati “Bibaho nkasambana cyane cyane nk’iyo ngiye kuburara cyangwa kubwirirwa, ariko nyine mbonye imikorera nashakisha icyo kwikorera nkatunga umwana ibyo kwicuruza nkabireka kubera ko buri kintu nagikora yaba kudoda cyangwa ibindi bintu by’imyuga.”

Uyu mwana uba mu nzu akodesha ibihumbi bitanu ku kwezi, ngo hari ubwo abura amafaranga burundu we n’uruhinja rwe bakaburara.

Yakomeje avuga ko ababazwa n’uburyo asambana umwana we w’umukobwa amureba ku buryo afite impungenge z’uko na we azakurira muri ubwo buzima

Nubwo asambana ngo abeho, Umuhoza ugifite amahirwe yo kuba atarandura virusi itera SIDA, azi neza ko uburaya atari bwiza ndetse ngo abonye abamufasha yabireka akajya mu bucuruzi kugira ngo abone amafaranga amubeshaho.

Yagiriye inama abakobwa bagenzi be kudakinisha imibonano mpuzabitsina kuko habamo ingaruka nyinshi zirimo guta ishuri no gutangira inshingano udafitiye ubushobozi ukiri muto.

Umuhoza yavuze ko yatewe ashukishijwe amafaranga ibihumbi bibiri kubera imibereho mibi yari afite mu muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza