00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Umuryango Umuhuza utegamiye kuri Leta ku bufatanye na Banki ya Kigali batangije amasomero rusange atatu mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo gufasha abahatuye cyane cyane abana kwiyungura ubumenyi no gutangira gutekereza kure bakiri bato.

Aya masomero yatangijwe tariki 21 Nzeri 2021, mu tugari dutatu tw’uyu Murenge, aritwo Kabariza, Kigabiro ndetse na Kibenga yashyizwemo isomero rikuru.

Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri uyu muryango, Gasana Diane, yavuze ko aya masomero azafasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse ko bamaze gushyiraho amasomero arindwi hirya no hino mu gihugu, harimo n’aya atatu bashinze bafashijwe na Banki ya Kigali.

Yakomeje agira ati “Turashaka abana b’abanyarwanda bafite ubumenyi butuma bagira intego zo kuzagera ku bintu bikomeye. Ntidushaka umwana urota ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali avuye hano i Rutunga. Turashaka umwana usoma ibitabo bikamuha inzozi n’amahirwe nk’ay’uri i Kigali.”

Uyu muryango umaze gushyiraho amahuriro yo gusoma mu rwego rw’imidugudu agera hafi 4000 arimo ibitabo birenga ibihumbi 600, ndetse wanahuguye abakorerabushake bazafasha abandi gusoma barenga ibihumbi 8 hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, wari uyihagarariye mu gikorwa cyo gutangiza aya masomero ku mugaragaro, yavuze ko mu ntego za mbere z’iyi banki harimo gukora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo n’iki cyo kubafasha kwiyungura ubumenyi.

Yagize ati “Iyo abantu basomye barushaho kwiteza imbere mu buryo bw’imitekerereze. N’ubuyobozi iyo bufite abaturage bajijutse, basobanukiwe, bumva ibintu mu mpande zose bifasha mu mikoranire y’abayobora n’abayoborwa.”

“Nka Banki, natwe iyo dufite abakiliya basobanukiwe kandi bajijutse biradufasha cyane mu gukorana nabo kugira ngo basohoze imishinga itandukanye baba bafite.”

Niyomugabo Jackson wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu gufasha abaturage n’abana by’umwihariko kugana aya masomero kugira ngo ibitabo bitazasazira mu tubati ntawubisomye.

Ati “Gahunda Umurenge ufite kugira ngo ibi bitabo bitazazaho ivumbi ni uko tuzafatanya n’urubyiruko rw’urukorana bushake rwabihuguriwe, tukazajya dushishikariza mu nteko rusange abaturage n’urubyiruko kugana aya masomero rusange.”

Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, [Kigali Public Library], Mudahinyuka Sylvan, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunguka ubumenyi cyane muri uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma.

Avuga ko amasomero mu Rwanda ari kwiyongera ndetse ko hari arenga 70 hirya no hino mu gihugu kandi acyiyongera, agaragaza ko amenshi yashyizweho ku bufatanye n’umuryango Umuhuza, Save the Children, Ineza Foundation ndetse na Soma Rwanda.

Umuryango Umuhuza watangiye mu 2005 urateganya gufungura n’andi masomero menshi harimo atatu uzafungura muri iki cyumweru mu Turere twa Kayonza, Bugesera na Ruhango.

Banki ya Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru w’aya masomero yatangijwe, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

Ubwo hafungurwaga amasomero mu Karere ka Gasabo ku bufatanye bwa Banki ya Kigali n'Umuryango Umuhuza
Amasomero yafunguwe yitezweho gufasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .