Gasabo: Habonetse umurambo w’Umuhinde bikekwa ko yiyahuye amanutse muri ‘etage’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Kamena 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Saa kumi n’ebyiri za mugitondo umurambo w’Umuhinde witwa Prijith, wagaragaye ku igorofa y’uwitwa Ntaganda Gervais wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, birakekwa ko yiyahuye.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muhinde wibanaga yakoraga mu kigo cy’ibijyanye n’Ikoranabuhanga cyitwa Digital Hub Mea Ltd.

Idirishya ry’aho yararaga ryari rifunguye bigakekwa ko yiyahuye agasimbuka iri gorofa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko aya makuru ari yo ariko batari bamenya byinshi ku rupfu rw’uyu muhinde.

Yagize ati “Byamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mugitondo byabereye aho yari atuye hafi ya Petit Stade, ariko nta muntu uzi uko byagenze niba hari uwamwishe cyangwa yiyahuye.”

Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Pasiporo y'Umuhinde bikekwa ko yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza