Gasabo: Ingabo zashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amashuri ku kigo cyarimo ubucucike

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Mata 2018 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda zashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibyumba by’amashuri 12 ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Gasabo, byitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike.

Ku wa 20 Mata 2018, Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byihariye byiswe ‘Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage’, harimo ubuvuzi bw’indwara zitandukanye butangwa n’Ingabo z’igihugu ku buntu; kubaka no gusana ibikorwaremezo n’ibindi byakorwaga mu gace runaka katoranyijwe

Muri Gasabo Ingabo z’igihugu zifatanyije zashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyo byumba by’amashuri 12 bizaba bigerekeranye, zinakorana umuganda n’abaturage wo kuhatunganya.

Muri ibi byumba 12 bizubakwa muri iki kigo, Minisiteri y’Uburezi yatanze inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 65 Frw azubaka ibyumba bitandatu naho Minisiteri y’Ingabo yo yatanze miliyoni 30 Frw kugira ngo hubakwa ibindi bitandatu.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu, Habanabashaka Jean Batiste, yabwiye IGIHE ko ibi byumba bizakemura ikibazo gikomeye cy’ubucucike muri iki kigo kuko mu ishuri rimwe higagamo abanyeshuri bagera kuri 85.

Yagize ati “Ibi byumba bije bisanga ibyumba 52 twari dusanganywe uretse ko bitari bijyanye n’umubare w’abanyeshuri dufite kuko hano higa abana 6763 kuko wasangaga mu cyumba habagamo abana bagera kuri 85 ku buryo nibyuzura nibura bizagabanya ubucucike kuko mu cyumba kimwe hazajya higiramo abari hagati ya 55 na 56.”

Yongeyeho ko ibi byumba nibyuzura bizabafasha kongera ireme ry’uburezi bitewe n’uko n’umwarimu umwe yagorwaga no kuba yabasha gukurikirana abo banyeshuri bose kubera ubwinshi bwabo.

Umubyeyi witwa Byukusenge Emmanuel we avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa cyo kongererwa ibyumba kubera ko kizatuma abana babo biga neza.

Yagize ati “Kuba ingabo z’Igihugu zarakibohoye urugamba rw’amasasu rukarangira hakaba haratangiye guhangana n’urugamba rw’iterambere, twabyakiriye neza kuko mu by’ukuri muri ubwo bucucike twicaraga tukareba nk’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri tugasanga tutabyifasha, bizatuma abana bacu batsinda neza kandi turanabishimira Perezida wacu kuko byose niwe tubikesha.”

Mu gikorwa cy’‘Ingabo z’u Rwanda mu Iterambere ry’abaturage’ kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2018, biteganyijwe ko Ingabo z’igihugu zizubaka inzu 1, 961 z’abatishoboye, ibyumba by’amashuri 121 n’ubwiherero 108 bw’ayo mashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abasirikare batangiye ibikorwa by'iterambere bafatanya n'abaturage
Abaturage bifatanya n'abasirikare mu gikorwa cy'ubwubatsi bw'ibyumba by'amashuri
Umuyobizi w'Urwunge rw'amashuri rwa Kagugu, Habanabashaka Jean Batiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza