Gasabo: KBS Ltd yahaye ubufasha imiryango 20 y’abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, KBS Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruri mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, basobanurirwa amateka n’ubugome ndengakamere abatutsi bo muri aka gace bakorewe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo KBS Ltd yasuye uru rwibutso basobanurirwa uburyo tariki ya 15 Mata 1994, ubwo Jenoside yabaga, Abatutsi basaga 15 000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani rwa EAR Ruhanga, ari narwo rwagizwe Urwibutso rwa Jenoside.

Nyuma yo gusobanurirwa inzira y’umusaraba Abatutsi bo muri aka gace banyuzemo, ubuyobozi bwa KBS Ltd bwashyikirije inkunga y’ibikoresho birimo ibiryamirwa imiryango 20 ituye mu mudugudu wubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu kagari ka Kinyana muri uyu murenge wa Rusororo.

Inkunga bahawe ni iy’ibikoresho bitndukanye aho buri muryango wagiye uhabwa igitanda, matela, intebe zo mu ruganiriro ndetse n’amarido.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’uyu mudugudu bwari bwagaragaje ko ibikoresho byo mu nzu zabo byashaje bakeneye ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa KBS Ltd, Habanabakize Emmanuel, yavuze ko mu kazi bakora ko gutwara abagenzi, abaturage ari abafatanyabikorwa ba mbere.

Yakomeje avuga ko nubwo amateka n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo byatumye hari bamwe uyu munsi bagizwe imfubyi, inshike na Jenoside ariyo mpamvu bagomba kwifatanya nabo mu nzira yo kongera kwiyubaka.

Yagize ati “Ntabwo twabasha kugarura abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nk’abikorera by’umwihariko twe mu kazi kacu ka buri munsi abaturage nibo bafatanyabikorwa ba mbere. Niyo mpamvu tuba tugomba kubaba hafi by’umwihariko abasizwe iheruheru na Jenoside tukabafasha kwibuka tuniyubaka.”

Yakomeje avuga ko nk’uko Perezida wa Repubulika adahwema kubishishikariza abanyarwanda ngo nibo bagomba kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Umukuru w’igihugu akunda kubidushishikariza akatubwira ko ntawundi muntu uzaza kudushakira ibisubizo by’ibibazo byacu, ni twebwe abanyarwanda ubwacu tuzahindura amateka y’igihugu cyacu, ni muri urwo rwego kandi natwe nka KBS duhagaze kuri iyo ntego twishakamo ibisubizo kandi turabishoboye.”

Inkunga yose hamwe yatanzwe kuri iyo miryango ifite agaciro k’asaga miliyoni 5 Frw.

Abahawe ibi bikoresho bavuze ko ibikoresho byabo by’umwihariko ibyo mu nzu byari byarashaje ndetse bamwe banaryamaga hasi.

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, yavuze ko imiryango ituye mu Mudugudu wa Kinyana bari bamaze imyaka itanu ndetse n’ibikoresho byari byarashaje ari nayo mpamvu bashimira KBS yabazaniye ibindi bishya.

Yagize ati “Turacyafite abantu benshi bakibabaye uyu munsi, urabona aba ntabwo bari bagifite matela yo kuryamaho, nta gitanda bari bafite ariko urabona ko KBS yatekereje kubafasha kandi twabyakiriye neza cyane.”

Ubuyobozi bwa KBS Ltd butangaza ko ibikorwa byo gufatanya n’abanyarwanda by’umwihariko abatishoboye ari ibikorwa bigomba gukora hagamijwe no gusangira n’abanyarwanda ari nabo bafatanyabikorwa ba mbere.

Abayobozi ba KBS Ltd basuye umudugudu wa Kinyana banagenera inkunga abawutuyemo
Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Habanabakize uyobora KBS Ltd yavuze ko nk’abikorera baba bagomba guharanira iterambere ry’abaturage kuko aribo bafatanyabikorwa babo ba mbere
Ubuyobozi bwa KBS Ltd bushyikiriza inkunga abayobora Umurenge wa Rusororo ari naho hari uyu Mudugudu wa Kinyana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Alfred Nduwayezu yashimye KBS Ltd yatekereje ku batishoboye bo muri uyu Murenge
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel yavuze ko hari abacitse ku icumu rya Jenoside bagikeneye ubufasha
Umuyobozi wa KBS Ltd, Habanabakize Emmanuel aganira na IGIHE
Umuyobozi wa KBS Ltd, Habanabakize Emmanuel yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye basanzwe babikora kandi bazakomeza gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu
Umwe mu bahawe ibikoresho yashimye KBS Ltd yabatekerejeho

Amafoto: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza