Gasabo: Kiliziya yafunzwe izira isuku nke

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Kiliziya ya Centrale ya Batsinda muri Paruwasi Gatolika ya Kabuye, Diyoseze ya Kigali, yafunzwe n’inzego za leta kubera ikibazo cy’ubuziranenge.

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2018, nibwo iyi kiliziya yasengerwagamo n’abakirisitu bagera kuri 500 i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, yafunzwe kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba yubakishije amabati ndetse ikaba nta n’ubwiherero igira.

Umuyobozi wa Centrale ya Batsinda, Rutayisire Laurent, yemereye IGIHE ko yafunzwe kubera ikibazo cy’isuku nke.

Yagize ati “Yafunzwe ejo kubera isuku nke, cyane ko mubona ko ku nkuta hariho amabati ariko n’ubwo bayifunze turi guteganya kubaka indi kiliziya igendanye n’igihe. Iyi twayijemo nyuma y’uko inyubako twari dufite hariya hepfo ubwo bazaga gukora umudugudu babarira abaturage natwe twisanze twagendeyemo biba ngombwa ko dushakisha aho twaba dukorera kugira ngo abakirisitu bacu tube turi kumwe.”

Yongeyeho ko muri iki gihe bagiye kuba basengera mu zindi kiliziya kuko batazi igihe bazatangira kubaka iyabo.

Yakomeje avuga ko bagiye kuvugana n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kabuye kugira ngo nabwo bubigeze kuri Diyosezi ya Kigali ifate ifate umwanzuro w’iki kibazo.

Umukirisitu witwa Habiyakare Samuel avuga ko yababajwe cyane n’uburyo bafungiwe kiliziya.

Yagize ati “ Natwe bayatubabaje kandi biranadutangaza cyane kuko umuntu wese wumvaga ko kiliziya yacu yafuzwe byamutunguraga kuko icya mbere Gatolika ntibuze amafaranga.”

Undi mukirisitu yashimangiye koko ko hari ikibazo cy’isuku nke kuko ubwiherero bwari buhari ntibwari bukinze; byasabaga ko baherekeranya ari babiri, umwe agacungira mugenzi we ko nta wundi uza kumusangamo.

Uretse iyi kiliziya yafunzwe, gahunda y’ubugenzuzi iri gukorwa mu Karere kose ka Gasabo; ku wa 20 Gashyantare 2018 mu Murenge wa Kimironko hafunzwe insengero 14 nazo zizira kutuzuza ibisabwa ngo abakirisitu babe bahasengera.

Kiliziya ya Centrale ya Batsinda muri Paruwasi Gatolika yafunzwe izira kutagira ubuziranenge
Itangazo ry'ubuyobozi rifunga kiliziya itujuje ibisabwa muri Kigali
Ubwiherero bwabaga kuri Kiliziya ya Centrale ya Batsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza