Gasabo: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba amafaranga aho yari ku kiriyo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 07:13
Yasuwe : XX
0

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga 400,000 y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika 800 ndetse n’amakarita yo guhamagara akoreshwa mu Rwanda ahwanye n’amafaranga 15000, aho yari ku kiriho mu rugo rwagize ibyago ku Kimironko.

Aya mafaranga yose hamwe uyu mugabo yibye asaga 1, 050,000 Frw. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ukekwaho iki cyaha yafashwe mu ijoro ryo ku italiki 15 Ukwakira, ari nabwo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

SP Hitayezu yavuze ko yayibye mu rugo ruri mu Kagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko , ubwo muri urwo rugo hari abantu benshi bari ku kiriyo.

Yagize ati “Uyu mugabo yinjiye mu nzu yitwaje kujya ku musarani uri mu nzu, agezemo akatira mu cyumba kindi yanibyemo.”

Yakomeje avuga ko mu gusohoka ariko, uyu mugabo yabonywe n’umwana ari nawe wamwerekanye bamusatse bamusangana ibyo bari babuze muri kiriya cyumba yinjiyemo, ari nabwo yahise ajyanwa kuri Polisi.

SP Hitayezu yakanguriye abaturage muri rusange bakira abashyitsi mu ngo zabo, abagana amahoteri n’ andi macumbi babikamo ibyo bagendana, kujya bagira uruhare mu mutekano w’ibintu byabo birimo amafaranga, za telefoni n’ibindi, kugira amakenga ku bahagendagenda n’iyo baba bahakora, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse kugira ngo akurikiranywe bwangu.

Yagiriye inama abakora bene ubu bujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu ngo z’abaturanyi, mu mahoteri cyangwa ahandi hose haba abantu , guca ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi y’Igihugu yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy’undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza