Gasabo: Umuryango ‘Shelther Them Batarure’ wafunguye irerero ry’abana bo mu miryango itishoboye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Abana bakomoka mu miryango itishoboye mu Karere ka Gasabo by’umwihariko mu Murenge wa Kimironko, bafunguriwe irerero n’Umuryango Shelther Them Batarure.

Uyu muryango washinzwe n’Abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada, mu mpera z’icyumweru gishize wufunguye inzu y’irerero (ECD CENTER) rifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kurwanya kugwingira n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itandatu, Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre baba muri Canada bashinze umuryango bise “Shelter Them Batarure” ukorera mu Rwanda ibikorwa byo kwita ku bana no ku miryango itishoboye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya “Shelter Them Rwanda” Duarte Pedreira, yavuze ko intego y’uyu muryango ari ugufasha abana bo mu miryango ikennye kubaho neza, imiryango yabo na yo igafashwa kwifasha.

Ati “Twasanze ari byiza gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gushyira amarerero mu midugudu kugirango abana b’imyaka kuva kuri 0-6 birirwe ahantu heza kandi bitabweho mu bijyanye n’uburere ndetse n’uburezi.”

“Dufite ubushobozi bwo kwakira abana 30, ariko ikiciro cya mbere twakiriye abana 15 bazajya birirwa hano bitabweho n’abarimu babifitemo ubumenyi bakangure ubwonko bwabo, bagaburirwe bakinishwe bagaburirwe bakorerwe iby’ingenzi byose bituma ubwonko bw’umwana bukanguka.”

Umuyobozi wa Shelter Them Batarure mu Rwanda, Higiro Jules, yavuze ko abana bakiriye bakomoka mu miryango isanzwe ifashwe n’uyu muryango.

Ati “Abana twakiriye ni abo mu miryango itishoboye dusanzwe dufasha mu bijyanye no kubaha ubushobozi bwo kwihangira imirimo, ubuvuzi n’ibindi. Iyo miryango dufasha tuyihabwa n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze. Ubushobozi bwo gukora ibi bikorwa bushakwa n’abakobwa b’abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada bashinze Umuryango Shelter Them.”

Umukozi wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, ushinzwe gutegura abana gutangira amashuri, Kayitare Immaculée, yashimye umusanzu wa Sheltel Them Batarure.

Ati “Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko mu 2024 muri buri Mudugudu hazaba hari Irerero buri mwana akabasha kubona irerero hafi ye ntiyirirwe mu rugo. Kuko abana banyuze mu marerero cyangwa mu mashuri y’incuke bagategurwa, biga amashuri menshi kurusha abatarabonye ayo mahirwe.”

Muri Rwanda Day yabereye i Toronto 2013, Bukuru na Butoyi basabye Perezida Kagame ubutaka bwo kubaka Ikigo cyo gukorerwamo ibikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye.

Ubutaka babuhawe mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, aho batangiye kubaka Ikigo kizigishirizwamo imyuga itandukanye, irerero hamwe n’icyumba cy’imyidagaduro, kizuzura gitwaye asaga ibihumbi 700 by’amadolari Amerika

Inkuru bifitanye isano: Ubuzima bwo mu buhungiro bwatumye bashinga umuryango ufasha abatishoboye

Jules Higiro uyobora Shelter Them Batarure mu Rwanda, yavuze ko abana bakiriye bakomoka mu miryango isanzwe ifashwe n’uyu muryango
Muri iri Rerero abana bitabwaho n'abarimu b'inzobere
Ni irerero rifite ibyangombwa byose bifasha abarezi gukangura ubwonko bw'abana
Ubwo iri Rerero ryafungurwaga, hari abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Nyiridandi Mapambano, Kayitare Immaculee umukozi wa NCDP hamwe n'umubyeyi wa Bukuru na Butoyi bashinze umuryango Shelter Them, bafungura ku mugaragaro iri rerero
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya “Shelter Them Rwanda” Duarte Pedreira, avuze ko intego y’uyu muryango ari ugufasha abana bo mu miryango ikennye kubaho neza, imiryango yabo na yo igafashwa kwifasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza